00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yateguye ibihano bishya ku Burusiya nyuma y’amatora yo kwiyomekaho uturere twa Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 05:46
Yasuwe :

Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) wamaganye amatora wavuze ko atemewe n’amategeko agamije gufasha u Burusiya kwiyomekaho uturere twa Ukraine ndetse uvuga ko uteganya ibihano bishya kuri iki gihugu.

Amatora ya kamarampaka aherutse kuba mu turere twa Donestk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia aho yamaze iminsi ine ngo abaturage bagaragaze aho bahagaze ku kwiyunga ku Burusiya cyangwa kuguma kuri Ukraine.

U Burusiya buri gutangaza ko bwatsinze ayo matora aho abaturage basabwe gutora bemeza niba bashaka kwiyomeka ku Burusiya cyangwa kuguma kuri Ukraine.

Nubwo bimeze bityo ariko Ukraine n’imiryango mpuzamahanga bamaganye ayo matora bavuga ko atubahirije amategeko.Icyakora u Burusiya buvuga ko nibura 99% by’abaturage basaga miliyoni enye batoye bagaragaje ko bashaka kwiyomeka ku Burusiya.

U Burisiya buramutse bwiyometseho utu duce, twaza dusanga Crimea yometswe kuri icyo gihugu muri Werurwe 2014.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen yavuze ko ibihano byateguwe bigamije kuryoza u Burusiya gukomeza gukurura amakimbirane muri Ukraine binyuze mu matora y’uburiganya mu duce bwigaruriye.

Ibihano bishya birimo ibyerekeye ko bihugu bya EU bitazongera kwinjiza ibicuruzwa bikomoka mu Burusiya biteganyijwe ko bishobora guhombya iki gihugu agera kuri miliyari zirindwi z’amayero.

Harimo kandi ibigamije gukumira u Burusiya kujyana hanze ibikoresho by’igisirikare byakoze birimo nk’iby’indege n’ibindi binyabutabire.

Ubwo yari mu Bubiligi, Ursula yabwiye itangazamakuru ati “Ntabwo dushobora kwemera kamarampaka idakwiye n’ubundi buryo bwose bwo kwiyomekaho uduce twa Ukraine kandi twiyemeje kuryoza u Burusiya ibikorwa byo gukomeza kwenyegeza amakimbirane.”

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, EU yashyiriyeho iki gihugu ibihano inshuro esheshatu bireba abantu ku giti cyabo, ibigo, ibicuruzwa bijyanwa mu mahanga, amabanki n’icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .