00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yatanze miliyoni 94 z’amayero mu kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell Fontelles, yatangaje ko uyu muryango ugiye gutanga miliyoni 94 z’amayero zo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni ijambo yavuze nyuma yo guhura na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique. Uruzinduko rwe rwahuriranye n’uko hari abantu batandatu bishwe n’ibyihebe kuwa Kane.

Borrell yavuze ko iki gitero ari ikimenyetso cy’uko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rutararangira kandi ikibabaje ari uko ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gukwira muri Cabo Delgado no mu tundi turere.

Yakomeje avuga ko EU isanzwe ifasha Mozambique mu guhangana n’ibyihebe, aho hari abasirikare 600 bahawe imyitozo muri gahunda yayo kandi bigikomeje. Ibi bigendana no gutanga ibikoresho bya gisirikare nk’imodoka n’intwaro.

Ati “Nishimiye uyu munsi gutangariza Perezida [Nyusi] icyemezo cyafatiwe i Bruxelles ku cyicaro cya EU muri iki gitondo cyo gutanga miliyoni 15 z’amayero zo gushyigikira ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado”.

Borrell yanatangaje ko EU igiye gutanga izindi miliyoni 89 z’amayero zo kubaka ubushobozi bw’umutwe w’ingabo zitozwa ku bufasha bwayo, yaba mu myitozo no mu kuzuza inshingano zazo. Yashimye kandi umusanzu w’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC muri Cabo Delgado.

Ati “Ariko ntabwo twatsinda intambara y’iterabwoba dukoresheje abasirikare n’intwaro gusa. Igisubizo ntabwo kigomba kuba icya gisirikare gusa. Ntabwo ushobora gutsinda intambara udafite amahoro”.

Yavuze ko amajyambere akeneye amahoro kandi n’amahoro akeneye amajyambere, ari yo mpamvu hakenewe gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo, imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubuzima n’ibindi byubakirwaho amahoro kuko ari intambwe ikomeye mu gutsinda iterabwoba.

Borrell yagaragaje ko gutsinda intambara y'iterabwoba bidasaba abasirikare n'intwaro gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .