EU yashyize umukono ku masezerano akura u Bwongereza muri uyu muryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’uw’Akanama k’uwo muryango, kuri uyu wa Gatanu bashyize umukono ku masezerano yemerera u Bwongereza gusohoka muri EU.

Ibi biraharurira inzira u Bwongereza yo gusohoka muri uwo muryango ku wa 31 Mutarama 2020.

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen ndetse n’uw’akanama kayo, Charles Michel, nibo bashyize umukono kuri aya masezerano bari kumwe n’intumwa ihagarariye u Bwongereza mu rugendo rwa Brexit, Michel Barnier.

Gushyira umukono kuri aya masezerano bisobanuye ko akomereza mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU, ku wa 29 Mutarama, akemezwa burundu. Byitezwe ko nta kizatuma aya masezerano atemezwa burundu.

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Leyen yanditse kuri Twitter ati "Charles Michel nanjye, tumaze gusinya amasezerano yo kwikura mu muryango wa EU k’u Bwongereza, bifungura amayira yo kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango."

Abadipolomate bo mu bihugu bigizwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bagomba kwemeza amasezerano mu nyandiko bitarenze ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Ku wa Kane nibwo Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yemeje burundu ibikubiye mu masezerano yo kwivana muri EU. Gusa Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, ntarasinya.

Inteko Ishinga Amategeko ya EU niyemeza amasezerano avana u Bwongereza muri uyu muryango, buzahita buwuvamo ku wa 31 Mutarama 2020.

Icyakora buzahita bwinjira mu gihe cy’inzibacyuho kizageza ku wa 31 Ukuboza 2020. Muri iki gihe u Bwongereza na EU, bagomba kwemeranya umubano wabyo urimo umutekano, amategeko no gusangira amakuru. Bagomba kandi kwemeranya ku bijyanye n’ubucuruzi.

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen n’uw’akanama kayo, Charles Michel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza