00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU yashyiriyeho umusoro wa 25% ibicuruzwa biva muri Amerika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 April 2025 saa 11:28
Yasuwe :

Ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bashyiriyeho ibicuruzwa biva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umusoro wa 25% mu rwego rwo kwihorera.

Perezida Donald Trump wa Amerika aherutse kuzamura umusoro ku bicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye ku Isi, birimo u Bushinwa, Vietnam, Taiwan, Lesotho, agaragaza ko na byo bititwara neza mu rwego rw’ubucuruzi.

Trump yashyiriyeho ibihugu bigize EU umusoro wa 20%, asobanura ko na byo bisanzwe bishyuza umusoro wa 39% ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Komisiyo ya EU kuri uyu wa 9 Mata 2025 yatangaje ko umusoro Trump yashyizeho udafite ishingiro kandi ko uhungabanya ubukungu bw’impande zombi ndetse n’ubw’Isi muri rusange.

Yagize iti “EU ibona ko umusoro wa Amerika udafite ishingiro kandi urangiza, wangiza ubukungu bw’impande zombi n’ubw’Isi.”

Mu gihe umwuka mu rwego rw’ubucuruzi utameze neza hagati y’impande zombi, uyu muryango watangaje ko witeguye kuganira na Amerika kugira ngo bishake igusubizo kitabogamye kandi gifitiye inyungu impande zombi.

Biteganyijwe ko umusoro EU yashyizeho uzatangira gukurikizwa tariki ya 15 Mata, gusa ushobora gukurwaho mu gihe Amerika yakwemera kumvikana n’uyu muryango.

Urwego rwa Amerika rushinzwe ubucuruzi, rugaragaza ko agaciro k’ubucuruzi bw’iki gihugu na EU mu 2024 kageze kuri miliyari 975,9 z’Amadolari. Kiyongereyeho 5,8% ugereranyije no mu mwaka wabanje.

Mu 2024, Amerika yohereje muri EU ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 370,2 z’Amadolari, na yo yakira ibyaturutseyo bya miliyari 605,8 z’Amadolari.

Ibihugu bya EU biri ku mwanya wa kabiri mu byo Trump yazamuriye imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .