Iki gitekerezo gishamikiye ku mushinga mugari wo gushyigikira inganda z’u Burayi kugira ngo zikomeze guhatana ku isoko mpuzamahanga ariko na none harengerwa ibidukikije.
Komisiyo y’u Burayi izafatanya na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (EIB), muri gahunda zirimo gutanga inguzanyo no kugirana amasezerano yorohereza inganda zikoresha izi ngufu.
Iyi komisiyo yasabye ko hatangizwa ikigo cyihariye gishizwe gutanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda, kizajya gitanga ubufasha mu birimo n’ubujyanama bwerekeye ku buryo bwo kugera ku bikoresho bikenewe n’inganda zimwe na zimwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!