Ibindi bihugu 26 bigize uwo muryango byari byemeranyijwe kuri iyo gahunda, ariko Hongrie iratsemba, ikavuga ko iyi gahunda igamije gutuma Ukraine ikomeza kurwana, kandi ibi bitandukanye n’ibyo Hongrie yifuza.
Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yavuze ko bahakanye iki gikorwa kuko bifuza ko impande zihanganye zijya mu biganiro.
Ati "Iyi nkunga igamije ko Ukraine ikomeza kurwana. Hongrie ntabwo ibishyigikiye kubera ko bitandukanye n’ibyo n’inzira iganisha ku mahoro."
Amakuru avuga ko nyuma y’uko iyi gahunda idashoboye gushyirwa mu bikorwa, EU iri gushaka ubundi buryo yakomeza gutera inkunga Ukraine, uretse ko benshi bemeza ko bizayigora na cyane ko Amerika byari bisanzwe bifatanya yakuyemo akayo karenge.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!