Ibi byose bikomeje gutera impungenge abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, utinya ko mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ziturutse mu Bushinwa ryakomeza kwaguka, byagira ingaruka mbi ku nganda zikora imodoka mu Burayi, cyane ko zikiri inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, imodoka zikoresha amashanyarazi ziturutse mu Bushinwa zari zimaze kugera kuri 15% by’isoko ryose ry’imodoka zinjira mu Burayi, ari nabyo byatumye ibihugu by’u Burayi bitangira gutekereza uburyo byahangana n’iki kibazo.
Kimwe mu biri gutekerezwa ni ukongera umusoro ku modoka zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa. Uyu musoro usanzwe uri ku 10% magingo aya, ariko u Burayi burifuza kongera 36,3% kuri uwo musoro.
Gusa ibi ntabwo bihagije kuko impuguke zigaragaza ko niba u Burayi bwifuza gufasha inganda zabwo guhangana n’iz’u Bushinwa, bukwiriye kongera hagati ya 40% na 50% kuri uwo musoro kugira ngo bitume igiciro kizamuka, bityo Abanyaburayi bagabanye kugura imodoka zo muri icyo gihugu.
Byitezwe ko mu gihe iki cyemezo cyaba gihuriweho, u Burayi bwatangira kugishyira mu bikorwa mu Ukwakira, icyakora amakuru akavuga ko ibihugu byose bidashyigikiye uwo mugambi. Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Butaliyani biri ku isonga mu byifuza ko uyu musoro wazamuka, icyakora ibihugu birimo u Budage ntibikozwa iby’iki cyemezo.
Byose bishingiye ku nyungu za buri ruhande. Nko ku Budage, iki gihugu gisanzwe cyohereza imodoka nyinshi mu Bushinwa kurusha izo u Bushinwa bwohereza mu Budage, ibivuze ko mu gihe umusoro wakongerwa, u Bushinwa bugafata icyemezo cyo kwirwanaho bwongera umusoro ku modoka zituruka mu Burayi, u Budage ari bwo bwabihomberamo kurusha ibindi bihugu.
U Bushinwa ni isoko rya gatatu rinini ku Isi ry’imodoka zituruka mu Budage, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. U Bushinwa bwohereza mu Budage imodoka zifite agaciro ka miliyari 4,4$ ku mwaka, mu gihe u Budage bwohereza izifite agaciro ka miliyari 16,4$ mu Bushinwa. U Bushinwa kandi bugura ibikoresho byifashishwa mu gusana imodoka bifite agaciro ka miliyari 12,4$, bwo bukagurisha ibifite agaciro ka miliyari 3$ mu Budage.
U Bushinwa buherutse kuvuga ko mu gihe u Burayi bwaramuka bwongereye umusoro ku mudoka zikomoka muri icyo gihugu, nabwo bushobora kongera umusoro ku mudoka zifite moteri nini, zituruka mu Burayi. Iki cyemezo cyagira ingaruka ku Budage kuko inganda zaho zicuruza 30% by’imodoka zifite moteri nini mu Bushinwa, kandi kuko izi modoka ziba zihenze, zikaba zitapfa kubona irindi soko byoroshye.
U Budage kandi butewe impungenge n’Abashinwa bamaze kwerekana ko batiteguye kurekura ukurikije uburyo bari kurwana n’inyongera ku musoro iherutse kwemezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa bukaba bwarareze icyo gihugu mu Muryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).
Gusa nanone, uyu musoro waba ureba gusa imodoka zirangiye, ariko ntabwo washyirwa ku bice by’izo modoka nka bateri zifashishwa mu modoka zikoresha amashanyarazi, cyane ko 80% byazo zikorerwa mu Bushinwa.
Ibihugu birimo u Bufaransa bivuga ko impamvu byifuza kuzamura uyu musoro ari uko u Bushinwa bwica amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubucuruzi, ateganya imyitwarire y’ibihugu mu bijyanye no gutanga amafaranga afasha inganda zabyo gutera imbere.
Kubera ubufasha butangwa na Leta y’u Bushinwa, inganda zo muri icyo gihugu ziba zishobora gukora imodoka zifite ubushobozi buhambaye kandi zihendutse, dore ko bigerenwa ko gukora imodoka ihendutse mu Bushinwa bitwara 5,500$ ku modoka, ariko mu Burayi bigasaba ibihumbi 20$.
Icyakora ntabwo nkunganire ya Leta y’u Bushinwa ari yo yonyine ituma igiciro kigabanuka kuri iki kigero, dore ko binajyana n’uko kubona ibikoresho byifashishwa mu gukora imodoka byoroshye, abakozi bakaba bahendutse n’ibindi.
Inganda zikora imodoka zifashe runini mu bukungu bw’u Burayi dore ko zitanga akazi ku barenga miliyoni 13, bangana na 6,1% by’abakora mu nganda bose. Uyu Mugabane ufite umugambi wo kugabanya imyuka yangiza ikirere woherezayo, ku kigero cya 55% ugereranyije n’iyo bwoherezagayo mu 1990.
Ibyo kandi bigomba kugerwaho mu myaka itandatu iri imbere, aho bisaba ko umuvuduko usanzwe ukoreshwa wikuba kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!