00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EU ntiyizeye ko Donald Trump azemera gufasha Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 November 2024 saa 11:17
Yasuwe :

Abayobozi bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagaragaza ko batizeye neza niba Donald Trump azemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Icyizere cy’uko Amerika yakomeza gufasha Ukraine cyagabanyutse nyuma y’aho Trump atorewe kongera kuyobora Amerika, ahigitse Visi Perezida Kamala Harris bari bahatanye.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko nyuma y’aho Trump atsinze, abayobozi bo mu bihugu bigize EU bagerageje kumusaba kwemera ko Amerika ikomeza gufasha Ukraine, gusa ngo yababereye ibamba.

Umwe mu bayobozi baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Mu biganiro byabaye, ntabwo Trump yagaragaje ubushake kuri Ukraine.”

Ibihugu byo muri EU ntibihuza ku mwanzuro byafata mu gihe ubutegetsi bwa Trump bwahagarika ubufasha Amerika iha Ukraine. Ibyo mu karere ka Baltique na Scandinavia byo byifuza ko uyu muryango na wo wabuhagarika, gusa u Bufaransa n’u Butaliyani si ko bibyumva.

Minisitiri w’Intebe wa Finland, Petteri Orpo, yatangaje ko EU ikwiye guha Trump ubutumwa bweruye bw’uko Ukraine ikwiye guhabwa ubufasha Ukraine ikeneye, ariko mugenzi we wo muri Hongrie n’uwa Slovakia, bo bifuza ko Ukraine n’u Burusiya byaganira ku guhagarika intambara.

Mbere no mu gihe cyo kwiyamamaza, Donald Trump yasezeranyije Abanyamerika ko najya ku butegetsi, azahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha atarenga 24, binyuze mu kuganiriza impande zombi.

Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Amerika kuva mu 2017 kugeza mu 2021 yakunze kumvikana yamagana inkunga ubutegetsi bwa Joe Biden bwoherereza Ukraine, asobanura ko ari amafaranga y’Abanyamerika aba asesagurwa.

Donald Trump ntaha EU icyizere cyo gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .