Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean Claude Juncker, yagaragaje ko bifuza gufungurira imipaka ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burayi, hakanakorwa ishoramari rizatuma mu myaka itanu hahangwa imirimo miliyoni 10.
Ibi bizakorwa binyuze mu nkunga ya miliyari 35 z’amadolari zizatangwa mu myaka irindwi kugeza mu 2021, korohereza Abanyafurika kwiga muri kaminuza zo mu Burayi no kongera inkunga igenerwa ibikorwa by’ishoramari.
Juncker wasabye ko hashyirwaho abandi barinzi b’inkombe ibihumbi 10 mu rwego rwo gukumira abimukira baturutse muri Afurika, yavuze ko imbaraga zikwiye gushyirwa mu bikorwa bituma babona ibyo bakeneye mu bihugu byabo.
Yakomeje agaragaza ko muri iki gihe bakwiye kwibanda ku nkwagura ubucuruzi, aho gutanga inkunga zigamije guhosha imvururu n’ibikorwa by’ubugiraneza, ibintu bihuye neza n’umugambi w’u Bushinwa.
Ati “Dukwiye kureka gukomeza kurebera uyu mubano mu mboni y’inkunga igamije iterambere gusa.”
Juncker yakomeje agaragaza ko mu 2050 kimwe cya kane cy’abatuye Isi bazaba ari Abanyafurika, bityo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushyigikira uyu mugabane yagereranyije n’impanga y’u Burayi.
U Burayi burifuza gushimangira umubano na Afurika mu gihe nyamara butahwemye gushinja u Bushinwa gukoloniza Afurika mu bundi buryo.
U Bushinwa bushinjwa gusahura umutungo kamere wa Afurika, bwitwaje inguzanyo ziri ku nyungu yo hasi ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye. Iki gihugu giherutse kwemerera ibihugu bigize uyu mugabane inkunga ya miliyari 60 z’amadolari.
Kugeza ubu bucuruzi hagati ya Afurika na EU buri ku kigero cya 36%, mu gihe u Bushinwa buri kuri 16% gusa.
TANGA IGITEKEREZO