Ni umusoro wari wazamuriwe u Bushinwa mu Ukwakira 2024 ugezwa kuri 35% kuri izo modoka zo mu Bushinwa zinjira muri EU. Ni mu gihe ubusanzwe umusoro ku modoka ziturutse hanze ya EU zishyura umusoro wa 10%.
Uwo mwanzuro ukimara gufatwa ntiwavuzweho rumwe kuko u Bushinwa bwagaragaje ko ari ukwikanizwa mu bjyanye n’ubucuruzi ndetse na bwo buhita buzamura umusoro by’agateganyo kuri nzoga za ‘liqueur’ zo muri EU zinjira mu Bushinwa uva kuri 30.6% ugera kuri 39%.
Icyo cyemezo kandi cyateje impaka muri EU kuko nk’u Budage na Hongria nka bimwe mu bihugu bikomeye mu gukora imodoka byari byacyamaganiye kure binakurura impaka bigaragaza ko bishobora guteza intambara y’ubucuruzi.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga amategeko nya EU, Bernd Lange yatangaje ko kuri ubu ibiganiro n’u Bushinwa ku gukuraho uwo musoro wihariye bigeze kure.
Ati “Turi kuvugana n’u Bushinwa kuri icyo kibazo cy’imodoka zikoresha amashanyarazi kandi turi hafi kubona igisubizo ngo dukureho uwo musoro”.
Bernd yasobanuye ko ariko mu byo bari kumvikana nu Bushinwa ari ugucuruza izo modoka ku giciro cyemeranyijweho ku buryo hazabasha kubaho ihiganwa mu bucuruzi n’izindi nganda zikora imodoka by’umwihariko izo mu Burayi.
Icyo giciro izo modoka zicuruzwaho EU isobanura ko impamvu kigomba kwmeranywaho ari uko ngo inganda zo mu Bushinwa zihabwa inkunga na Leta zikunguka umurengera bityo ko bagombaga kubufatira ingamba ngo barengere isoko ry’inganda zikora imodoka mu Burayi.
Bivuga ko impamvu igiciro cy’imodoka zo mu Bushinwa cyari kiri gutuma zigarurira isoko ari ko kidahanitse ugereranyije n’icy’imodoka zo mu Burayi kuko ibizigendaho mu kuzikora bihendutse mu Bushinwa ugeraranyije no mu Burayi.
Mu mezi atandatu ya 2024 mbere y’uyu mwaka, imodoka zikoresha amashanyarazi ziturutse mu Bushinwa zari zimaze kugera kuri 15% by’isoko ryose ry’imodoka zinjira mu Burayi, ari nabyo byatumye ibihugu by’u Burayi bitangira gutekereza uburyo byahangana n’iki kibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!