00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo zijya muri Eritrea

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 September 2024 saa 06:04
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Ethiopian Airlines yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya n’iziva muri Eritrea.

Ni icyemezo Ethiopian Airlines yafashe, igaragaza ko byatewe n’ibibazo bitandukanye itagaragaje mu buryo butomoye, byatumaga idakora mu buryo bunoze.

Muri Nyakanga 2024, Eritrea yatangaje ko bitarenze Nzeri 2024 ingendo zose zijya muri icyo gihugu zikozwe na Ethiopian Airlines zizaba zahagaritswe.

Ni ingendo zifunzwe nyuma y’imyaka itandatu zifunguwe dore ko kugeza mu 2018 imyaka yari irenze 20 ibihugu byombi bitagenderana kuko bitacanaga uwaka.

Mu 2018 ingendo zo mu kirere hagati ya Eritrea na Ethiopia zafunguwe bigizwemo uruhare n’ibiganiro bya dipolomasi bigamije amahoro byakozwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byagizwemo uruhare rukomeye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed wari ugiyeho, nyuma y’umwaka ahita ahabwa igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel ku bw’icyo gikorwa cyo kongera kunga ibihugu yari agezeho.

Kuri iyi nshuro mu itangazo Ethiopian Airlines yashyize hanze yagize iti “Tubabajwe no kubwira abakiliya bacu ko ingendo zijya n’iziva i Asmara zahagaritswe ku wa 03 Nzeri 2024. Byagizwemo uruhare n’uburyo bwo gukoreramo bugoye cyane bwagaragaye muri Eritrea, ha handi bigoye kwihanganira.”

Iyo sosiyete yatangaje ko izagerageza gukorana n’izindi sosiyete zijya muri icyo gihugu mu gufasha abakiliya bagizweho ingaruka n’icyo kibazo, cyangwa bakanasubizwa amafaranga yabo batanze.

Mu 1998 ni bwo Eritrea na Ethiopia byacanye umubano byeruye, nyuma y’intambara yari imaze imyaka ibiri ibyo bihugu byari bimazemo, itewe no kutumvikana ku mupaka ubihuza.

Nyuma yo kuzahura umubano mu 2018, mu 2020 Eritrea yiyunze kuri Ethiopia ubwo iki gihugu cyari gihanganye n’abarwwanyi bakomoka mu Ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Mu 2022 umubano wongeye gusubira irudubi nyuma y’uko Eritrea itatumiwe mu biganiro by’amahoro byahagaritse intambara hagati ya TPLF n’ingabo za Ethiopia.

Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo zijya n'iziva muri Eritrea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .