Ni umutwe wahanganye bikomeye n’Ingabo za Guverinoma yagutse ya Ethiopia kuva mu Ugushyingo 2020, iwushinja kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta.
Ni intambara yageze no muri Leta za Afar na Amhara, kugeza ubwo hatangazwaga agahenge muri Werurwe.
Dr. Abiy yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri ko hashyizweho komite igiye gutegura iyi mishyikirano.
Ati "Ibiganiro bisaba akazi kenshi. Hashyizweho komite, ari nayo izasuzuma uko ibyo biganiro bizagenda."
Yatangaje Minisitiri w’Intebe wungirije Demeke Mekonnen ari we uyoboye iyo komite, ifite iminsi hagati ya 10 na 15 ngo inoze neza ingingo zizaganirwaho.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za TPLF mu Majyaruguru ya Ethiopia zatumye benshi bava mu byabo.
Imiryango mpuzamahanga yakunze kuvuga ko impande zombi zakoze ibyaha birimo guhohotera uburenganzira bwa muntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!