00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne yatumije Ambasaderi wayo kubera amagambo ya Perezida wa Argentine ku mugore wa Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 21 May 2024 saa 07:59
Yasuwe :

Leta ya Espagne yahagamaje Ambasaderi wayo i Buenos Aires, nyuma y’aho Perezida wa Argentine, Javier Milie avuze ko umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne ari umuryi wa ruswa.

Perezida wa Argentine, Javier Milie yise Begona Gomez, umugore wa Minisitiri w’Inteba wa Espagne umuryi wa ruswa ubwo yari mu myigaragambyo yitabiriwe n’abanyamahanga benshi batuye muri Espagne.

Uyu mugabo wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi myigaragambyo yari yatumiwe n’igice cy’abatemera impinduka mu ishyaka rya Vox. Byavuzwe ko uru rugendo rutemewe kuko Perezida Javier Milie yanze guhura n’abayobozi ba Espagne.

Minisitiri wa Espagne ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yari yiteze kumva Perezida Javier Milie asaba imbabazi ku bw’amagambo asebanya yakoresheje.

Umuvugizi wa Perezida Milie ubwo yaganiraga na televiziyo y’igihugu ya Argentine yavuze ko Perezida Javier Milie atazigera asaba imbabazi.

Kuvuga ko umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne ari umuryi wa ruswa bifite aho bihuriye n’ibyatangajwe n’urukiko rw’i Madrid muri Mata 2024, ruvuga ko rwatangiye gusuzuma ibirego by’uko uyu mugore yaba yarijanditse muri ruswa.

Nyuma ubushinjacyaha bwaje gusaba ko iki kirego cyahagarara kubera kubura ibimenyetso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .