Perezida wa Argentine, Javier Milie yise Begona Gomez, umugore wa Minisitiri w’Inteba wa Espagne umuryi wa ruswa ubwo yari mu myigaragambyo yitabiriwe n’abanyamahanga benshi batuye muri Espagne.
Uyu mugabo wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi myigaragambyo yari yatumiwe n’igice cy’abatemera impinduka mu ishyaka rya Vox. Byavuzwe ko uru rugendo rutemewe kuko Perezida Javier Milie yanze guhura n’abayobozi ba Espagne.
Minisitiri wa Espagne ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yavuze ko yari yiteze kumva Perezida Javier Milie asaba imbabazi ku bw’amagambo asebanya yakoresheje.
Umuvugizi wa Perezida Milie ubwo yaganiraga na televiziyo y’igihugu ya Argentine yavuze ko Perezida Javier Milie atazigera asaba imbabazi.
Kuvuga ko umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne ari umuryi wa ruswa bifite aho bihuriye n’ibyatangajwe n’urukiko rw’i Madrid muri Mata 2024, ruvuga ko rwatangiye gusuzuma ibirego by’uko uyu mugore yaba yarijanditse muri ruswa.
Nyuma ubushinjacyaha bwaje gusaba ko iki kirego cyahagarara kubera kubura ibimenyetso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!