00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Minisitiri w’Intebe yasabye abakozi kutambara ‘cravate’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yasabye abakozi bose mu nzego za leta n’abikorera guhagarika kwambara ‘cravate’ nk’imwe mu ngamba zo kuzigama ingufu muri iki gihe cy’ubushyuhe.

Sanchez yavuze ko ku wa Mbere guverinoma ye izemeza ingamba zidasanzwe zo kuzigama ingufu muri iki gihe ibihugu by’u Burayi birimo gushaka uko byagabanya gushingira kuri gaz ituruka mu Burusiya.

Mu cyumweru gishize cyose u Burayi bwahuye n’ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi. Kuri uyu wa Gatanu ubushyuhe bwageze kuri dogere Celcius 36 i Madrid, ni mu gihe bwari kuri dogere Celcius 39 i Seville.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Madrid, Sanchez yavuze ko na we atambaye cravate, bityo ko ashaka ko ba Minisitiri, abakozi ba leta n’abandi bo mu nzego za leta bakora gutyo.

Ati “Ibi bisobanuye ko twese dushobora kuzigama ingufu dukenera”.

Ibi Sanchez yavugaga bisobanuye ko kutambara cravate bizatuma abaturage badashyuhirana bityo bakenere ingufu nkeya zo kubakonjesha binyuze mu byuma bitanga ubuhehere.

Minisitiri w'Intebe Sanchez yasabye abakozi kutambara Cravate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .