Umuburo wa mbere watanzwe kuri iyi mvura waje n’ubundi yatangiye kugwa ndetse amazi yatangiye kuzamuka mu bice bitandukanye byiganje mu Mujyi wa Valencia. Benshi mu baturage babonye ubwo butumwa bari mu modoka mu muhanda, birangira babuze uko bahunga ndetse umwuzure ubasanga muri izo modoka, urabatwara.
Iyo umuburo utangwa kare, nk’uko bamwe mu baturage babibwiye BBC, byarashobokaga ko hari benshi bari guhunga umwuzure utaraza, bakaba bari bushobore kurengera amagara yabo.
Uretse no gutinda gutanga umuburo, ibikorwa by’ubutabazi nabyo biri kugenda biguru ntege cyane ku buryo abaturage badafite iby’ibanze bikenewe, mu gihe umuriro wabuze mu bice byinshi byaguyemo imvura nyinshi.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yibasiye umujyi wa Chiva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Espagne, AEMET giherutse gutangaza ko mu gace ka Chiva mu masaha umunani gusa, haguye imvura iruta isanzwe igwa mu gihe cy’umwaka wose.
AEMET yagaragaje ko iyo mvura yanganaga na milimetero 491, byatumye Umujyi wa Valencia bitangazwa ko uri ku rwego rwo hejuru mu kwibasirwa n’ibyago bikomoka ku myuzure.
Amashusho yagiye ahagaragara, agaragaza amazi menshi asenya ibiraro, imodoka zitwarwa n’umwuzure, mu gihe abantu bamwe buriraga ibiti bakiza amagara yabo.
Abarenga 1000 boherejwe mu bikorwa by’ubutabazi, gusa imibare y’abagizweho ingaruka n’umwuzure ikomeza kwiyongera.
Abakozi bo mu nzego z’ubutabazi barimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu gushakisha ababuriwe irengero mu mujyi wa Letur wibasiwe cyane.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yatangaje ko Leta izakora ibishoboka byose ikagoboka buri wese wagizweho ingaruka n’ibi biza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!