Umushakashatsi akaba n’umwarimu w’ubukungu muri kaminuza ya IESE business school, Javier Díaz-Giménez, yagaragaje ko inzira imwe yo kubona abakozi mu myaka iri imbere mu gihugu cyabo, ari uko hakoreshwa uburyo nk’ubwakoreshejwe n’u Buyapani na bwo bufite umubare muke w’abavuka, aho bwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga ryo gukoresha imashini mu cyimbo cy’abantu.
Yagaragaje ko ubundi buryo icyo kibazo gishobora gukemuka ari uko hakoreshwa uburyo bwo kwakira abimukira benshi.
Ati "Niba ushaka kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu, niba ushaka kubona amafaranga uzishyura abari mu kiruhuko cy’izabukuru, ukeneye kuzamura umusaruro mbumbe mu buryo butandukanye n’ubwo bikorwamo uyu munsi, kuko icyo gihe hazaba hatari abantu benshi nk’uko biri ubu, keretse nitubazana binyuze mu kwakira abimukira."
Banki Nkuru ya Espagne iherutse gutangaza ko hateganyijwe kuzaboneka icyuho cy’abakozi mu myaka iri imbere. Muri raporo yasohoye muri Mata, yagaragaje ko igihugu kizakenera byibuze abimukira miliyoni 25 mu myaka 30 iri imbere kugira ngo icyo cyuho kizibwe.
Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez, ubwo yari mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Mauritania, Gambia na Senegal, yagaragaje ko abimukira bafatiye runini igihugu cye aho yavuze ko ari ubukungu, iterambere n’uburumbuke bw’igihugu cye.
Ati "Uruhare rw’abakozi b’abimukira ku bukungu bwacu ni ntagereranywa, kuko bidufasha kudasubira inyuma mu bukungu no kugira gahunda y’ubwiteganyirize burambye."
Ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Sánchez ririzera ko umushinga wo guha ibyangombwa abimukira bagera ku 500.000 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, biganjemo abaturuka muri Amerika y’Epfo, uzatambuka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Guhera rimwe ibyangombwa umubare munini nk’uwo w’abimukira, bimaze kubaho inshuro icyenda mu mateka y’iki gihugu, aho byaherukaga kuba mu 2005, bigizwemo uruhare n’ishyaka ry’abakozi.
Kugeza ubu muri uyu mwaka, abimukira badafite ibyangombwa basaga 42,000 bamaze kwinjira muri Espagne, bakaba bariyongereyeho 59% ugereranyije n’umwaka wa 2023.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku benegihugu harebwa uko babona abimukira, bwagaragaje ko 41% y’abaturage bafitiye impungenge abimukira, bikaba bigira icyo kibazo icya gatanu mu bibahangayikishije, nyuma y’impungenge ku itakazagaciro ry’ifaranga, kubona aho gutura, ubusumbane ndetse n’ubushomeri.
Ni mu gihe 9% y’Abanya-Espagne ari bo babona abimukira nk’abagira uruhare mu kuzamura ubukungu, 30% bababona nk’abateza umutekano muke, naho 57% bakababona nk’aho ari benshi biteye ikibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!