Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja. Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa YouTube.
Eric Pisco wamenyekanye muri Chorale de Kigali yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye ya mbere
Eric Pisco wamamaye muri Chorale de Kigali yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye nshya. Ubusanzwe ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Umuziki yawigiye muri Petit Seminaire St Aloys Cyangugu ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko icyo gihe, ari nabwo yatangiye gucuranga mu Misa.
Ati “Icyo gihe ni nabwo natangiye gucuranga mu Misa, no guhimba indirimbo zifashishwa mu Kiliziya. Intambwe ikomeye mu muziki nayiteye mu 2017 ubwo ninjiraga muri Chorale de Kigali, ndetse nkatangira no kuyicurangira. Byatumye nzamura urwego rwanjye, ndetse ntangira no guhimba indirimbo nyinshi.”
Uyu musore yacuranze mu bitaramo ngarukamwaka bya Chorale de Kigali kuva mu 2019 kugera n’ubu. Kugeza ubu maze kwandika indirimbo zisaga 400.
Ubu yashyize hanze indirimbo yise “Kira”. Avuga ko ari indirimbo yakomotse ku burwayi bwe yagize ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Ati “Kira ni indirimbo nahimbye mu 2014. Icyo gihe nigaga mu mashuri yisumbuye muri G.S.O.Butare (Indatwa n’inkesha School).”
Akomeza avuga ko icyo gihe yagize uburwayi, butuma ajya mu bitaro igihe kinini. Ubwo yari arwaye ngo yumvise ijwi rimubwira ngo ‘ndabishatse Kira’. Ati “Ni uko uko nkomeza kuritekereza hazamo injyana iri muri Chorus y’iyi ndirimbo. Maze gukira, nafashe Bibiliya ndi gusoma ntabyitayeho nisanga narambuye muri Matayo 8. Nsoma Matayo 8, 1-3, ari ho nakuye amagambo agize igitero cya mbere.”
Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo 15 ziri kuri Album ye ya mbere. Iyi Album yayikoreye Live recording y’amajwi n’amashusho mu gitaramo yakoreye muri Centre Missionnaire Lavigerie ku tariki 30 Kamena 2024.
Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo enye kuri iyo album ari zo “Ngukesha Byose”, “Rurandenze’’, “Kundwa Mariya” ndetse n’iyi yasohotse none.
“Tamu Sana” - Alyn Sano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakobwa bakunzwe mu muziki Nyarwanda. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi yishyira mu mwanya w’umukobwa wakunze umusore byo gusara.
“Ejo Ni Heza” - Isaac Mudakikwa
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Isaac Mudakikwa. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ahumuriza umuntu wihebye wese. Ati “Niba igaburira inyoni wowe ntiyakwibagirwa, kuki wihebye? Hanagura ayo marira humura uzatabarwa, ejo ni heza.”
“Ndagukunda” - Boukuru
Ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuhanzikazi Boukuru aho aba ahamiriza umusore ko amukunda mu buryo budasanzwe. Iri kuri album yise ‘Gikundiro’ aheruka gushyira hanze.
Iyi album iriho indirimbo 11. Zakozweho n’abarimo Michael Makembe, Flyest Music na Shami Nehemmy. Hari kandi na Pappy Jay wo muri Nigeria akaba ari nawe wo hanze y’u Rwanda wayikozeho gusa.
“Narahindutse’’ - Manzi Olivier
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Manzi Olivier uri mu banyempano mu kuramya no guhimbaza Imana. Uyu musore yashyize hanze indirimbo nshya nyuma yo gusima amasezerano muri Moriah Entertainment.
Muri iyi nzu uyu musore yasanze abandi bahanzi babarizwamo barimo Gahongayire, Patient Bizimana n’abandi batandukanye. Muri iyi ndirimbo ye nshya aba yishyize mu mwanya w’umuntu wakiriye agakiza, akabasha guhinduka.
“Akabando” - Rich One ft Diplomat, Green P & Samlo
Iyi ndirimbo igaruka ku kwereka abantu ko ibintu byose byiza bisaba gutegereza kandi umuntu agakora cyane, no kwihangana mu buzima kuko mu rugendo rw’ubuzima ibintu byose bitagenda uko umuntu yabishatse.
“Nturimwiza” - B-Threy
Ni indirimbo nshya ya B-Threy igaragaza ukuntu akenshi abantu bamwe bibeshya ku bandi, kandi atari beza na gato mu buzima bwabo ku buryo bakwiriye gutakwa.
“Wimbaza feat Sonni & Kendo” - Deejay Pius
Ni indirimbo nshya ya Deeejay Pius yahuriyemo na Sonni na Kendo bari mu bahanzi bakiri kuzamuka mu muziki Nyarwanda. Aba bahanzi bakomoye inganzo y’iyi ndirimbo ku yindi yitwa ‘Wimbaza’ yamamaye mu myaka yashize.
“Nararumuhaye” - Fela Music
Ni indirimbo nshya y’itsinda Fela Music. Iri rikaba ari ryo tsinda rukumbi risigaye rikora umuziki usanzwe. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umusore wimariyemo umukobwa akamupfusha ubusa, nyuma yagaruka kumusaba ko basubirana, akamwishongora ko yabonye undi kandi urukundo rwe rwose ari we yaruhaye.
“Niseme Nini Baba (Asante)” - Elie Bahati
Ni indirimbo nshya ya Elie Bahati uri mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ufite impano idasanzwe. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ashimira Imana.
“Byose ni wowe” - Bosco Nshuti
Byose ni Wowe, ni indirimbo nshya ya Bosco Nshuti uri mu bahanzi bakundwa na benshi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ni indirimbo uyu muhanzi aba aririmba avuga ko byose ari Imana.
“Ndagukunda cyane” - INKI
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi INKI usanzwe ari umuhungu w’umuhanzi Muyango uzwi cyane mu muziki nyarwanda. Muri iyi ndirimbo yishyira mu mwanya w’umusore usebywa n’abantu babwira umukobwa bakundana ko ari ‘ibandi’. Undi akamubwira ko akwiriye kwirengagiza abo bantu kuko amukunda.
“Mukwano” - Sintex
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Sintex. Muri iyi ndirimbo uyu mugabo aba aririmbira umukobwa amubwira ko amukunda bityo adakwiriye kugira igitutu na gato.
“Umuvandimwe” - Wamunigga ft Fireman & Niyo Bosco
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bumvikana bagaragaza ko umuvandimwe ari umuntu ukurwaza cyangwa akakuba hafi mu gihe uri mu bibazo. Bati “Iyo ufite barata icyo mupfana, ariko cyaba ntacyo bakakwita umutwaro.”
“Marry You” - Edin Hodari
Marry you ni indirimbo nshya y’umuhanzi Edin Hodari uri mu bari kuzamuka neza muri iki gihe. Aba yishyize mu mwanya w’umusore uba yizeza urukundo rudasanzwe umukobwa akamubwira ashaka ko bazarushinga kuko ari mu rukundo nawe.
“Naje” - Didox Nothing
Ni indirimbo ya Didox uri mu bahanzi bari kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko yaje kandi ameze neza nta kibazo na kimwe afite, aje kwerekana ubuhanga bwe mu muziki no mu myandikire.
Plan Of God Never Fail( Harigahunda Y’imana) - Julle Boy 17
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Julle Boy 17. Muri iyi ndirimbo uyu musore yumvikana agaragaza ko hari gahunda y’Imana bityo ko adakwiriye kwiheba na gato. Ati “Isaha y’Imana nigera nanjye nzasubizwa.”
“Inkuru nziza” - David Niyokwizerwa
Iyi ndirimbo ni iya David Kwizera uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaragaza ko ashaka kubwira abantu ko Yesu ariwe mahoro.
Indirimbo zo hanze…
“You know Better” - Mo’W Kanzie
“No Games” - Fave
“ Piece of My Heart” Wizkid ft. Brent Faiyaz
“Fi Kan We Kan” - Bnxn, Rema
“Orobo” - Khaid
“Forgiveness” - Tiwa Savage
“Bohemian Rhapsody (Live)” - Pentatonix
“No Broke Boys” - Tinashe
“It’s My Ego” - Ice Cube
“Rotate” - Pheelz
“Barrel Bun” - Protoje}
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!