Erdogan yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko mu Ntara ya Gaziantep, muri icyo gihugu.
Uyu muyobozi yagize ati "Ubu hari abayobozi babiri [b’inararibonye] gusa ku Isi. Ni njye na Vladimir Putin. Ntabwo ndi kuvuga ibi kuko umwe muri bo ari njye, gusa maze imyaka 22 ku butegetsi, igihe cyenda kungana n’icya Putin. Abandi baragiye. Turashaka ko ibiganiro byacu bikomeza. Ni ingenzi gukomeza politiki, urugero nko mu Budage, politike yarangiye ubwo Angela Merkel yeguraga."
Uyu muyobozi yanavuze ko mu bandi bayobozi yubaha harimo Gerhard Schroder wabaye Chancellier w’u Budage.
Ati "Ikigero twamwubahagaho cyari gitandukanye, kandi yari umuyobozi mwiza mu by’ukuri. Nk’urugero mu gihe cya Ramadan, ntiyigeze anywera inzoga ku meza yacu. Yerekanye icyubahiro. Schroder ni umuntu tukivugana kugeza n’ubu, ajya anasura Turikiya rimwe na rimwe."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!