Recep Tayyip Erdogan yavuze ko ibi bihugu bibiri byo muri Scandinavia bikwiriye kohereza intumwa zikajya mu gihugu cye kucyumvisha ubusabe bwabyo bwo kwinjira muri NATO.
Yarakajwe no kuba ibi bihugu bifite ubushake bwo guha karibu abarwanyi b’aba Kurdistan. Suède yari iherutse kuvuga ko u Burayi bufite ibyago byinshi kubera intambara yashojwe n’u Burusiya kuri Ukraine.
Perezida w’u Burusiya we yatangaje ko kuba ibi bihugu byombi bishaka kwinjira muri NATO, nta kibazo cy’ako kanya biteye u Burusiya, gusa ashimangira ko igikorwa cyose kijyanye no kwagurira ibirindiro bya gisirikare bya NATO hafi y’igihugu cye, bizatuma gifata imyanzuro ikakaye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!