00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yigereranyije na Buddha

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 3 May 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Elon Musk, nyir’urubuga rwa X wari umaze igihe ari mu kazi ka guverinoma ya Trump, yigereranyije na Buddha, avuga ko kuba agiye kuva mu nshingano nk’uwari ushinzwe ikigo gishinzwe imikorere y’inzego za Amerika, bitazatuma gisenyuka.

Ubwo yabazwaga uwo abona uzamusimbura ku myanya wo kuyobora Ikigo gishinzwe kunoza imikorere y’inzego za Amerika (DOGE), Musk yasubije yigereranya na Buddha.

Buddha, mu bihugu bimwe na bimwe ku mugabane wa Aziya afatwa nk’umuntu w’icyitegererezo wari ufite ubwenge n’icyubahiro by’akataraboneka, aho imitekerereze ye yavutsemo idini.

Ati “Ese Buddha arakenewe mu kubaho kwa Buddhism? Ntabwo iri dini rikomeye na nyuma y’urupfu rwe?”

Yashakaga kumvikanisha ko nubwo ariwe watangije DOGE, izakomeza kubaho na nyuma y’uko avuye mu nshingano.

Elon Musk yigereranyije na Buddha avuga ko DOGE izakomeza gukora na nyuma ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .