00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yateranye amagambo n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite ku kugura Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2022 saa 05:01
Yasuwe :

Elon Musk kuwa Kane yatanze icyifuzo cyo kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, akarwegukana rwose, aho umugabane umwe ashaka kuwishyura 54,20$, bigatuma uru rubuga rwose rugira agaciro ka miliyari 41$.
Igikomangoma Alwaleed bin Talal cyahise cyandika ubutumwa gikoresheje konti ya Twitter ko igiciro Musk yatanze ntaho gihuriye n’agaciro kayo.
Ubu butumwa bugira buti "Kuba ndi umwe mu banyamigabane banini ba Twitter kandi b’igihe kirekire, namaganye iki cyifuzo". Ibi Alwaleed bin Talal (...)

Elon Musk kuwa Kane yatanze icyifuzo cyo kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, akarwegukana rwose, aho umugabane umwe ashaka kuwishyura 54,20$, bigatuma uru rubuga rwose rugira agaciro ka miliyari 41$.

Igikomangoma Alwaleed bin Talal cyahise cyandika ubutumwa gikoresheje konti ya Twitter ko igiciro Musk yatanze ntaho gihuriye n’agaciro kayo.

Ubu butumwa bugira buti "Kuba ndi umwe mu banyamigabane banini ba Twitter kandi b’igihe kirekire, namaganye iki cyifuzo". Ibi Alwaleed bin Talal yabyanditse agaragaza ko ikigo cye Kingdom Holding Company, kiri muri Arabie Saudite, gifite imigabane muri Twitter.

Yahise kandi asangiza abantu ubutumwa bwo mu 2015 yanditse kuri Twitter aho yavugaga ko imigabane y’ikigo cye muri Twitter yazamutse ikagera kuri 5,2 ku ijana.

Musk ufite imigabane ingana na 9,2 ku ijana muri Twitter, yasubije ibyanditswe n’igikomangoma abaza mu buryo buziguye n’ubutaziguye uruhare Arabie Saoudite ifite muri Twitter. Yakomeje avuga ngo "Ni iki ubwami bwa Arabie Saoudite butekereza ku bwisanzure bw’itangazamakuru".

Abakoresha Twitter n’abaharanira uburenganzira bwa muntu basamiye hejuru ubutumwa bwa Musk bibutsa inkuru ya Abdulrahman al-Sadhan, wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwo muri Arabie Saoudite kubera ibyo yandikaga kuri Twitter.

Muri Mutarama, Arabie Saoudite ifite abaturage 34,8, yari iya munani mu gukoresha cyane Twitter ku Isi, aho abarenga miliyoni 12 bayikoreshaga.

Elon Musk akomeje kugaragaza inyota yo kwegukana Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .