00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yashinje ibinyamakuru byo muri Amerika umugambi wo kumwangiriza izina

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 4 May 2025 saa 11:44
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk yashinje ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumuharabika binyuze mu gukwirakwiza amakuru ko ari Umu-Nazi, ndetse avuga ko ababiri inyuma babonye amahirwe bamwica.

Ibi Musk yabigarutseho ku wa 3 Gicurasi 2025, ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Fox News akaba n’umukazana wa Donald Trump, Lara Trump.

Elon Musk yabwiye Lara Trump ko ubwo sebukwe yarahiriraga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama, hari indamukanyo uyu mushoramari yatanze, ibinyamakuru bigakwirakwiza ko ari iy’Aba-Nazi.

Musk yavuze ko ibyo atari byo ndetse ashimangira ko ari ubusazi kuba yakwitwa Umu-Nazi.

Yagize ati “Mu byukuri nta muntu nigeze mbabaza mu buzima bwanjye, birababaje kuba nakwitwa Umu-Nazi. Uko ibinyamakuru bikomeza kuvuga ngo ndi Umu-Nazi abantu bazabyizera cyane cyane abantu bizera ibinyamakuru bimaze imyaka myinshi.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo si uko Aba-Nazi bitwaraga cyangwa se bambaraga ahubwo ni uko bishe abantu benshi cyane babarirwa muri za miliyoni.”

Musk kandi yavuze ko hari abantu benshi mu itangazamakuru bamwanga, kuko rero babuze uburyo bwo kumwica bahitamo kumuvugaho amakuru y’ibinyoma akamwambika isura mbi.

Yanagarutse kuri Trump na we wiswe Umu-Nazi kenshi, avuga ko ibikorwa bye bitandukanye cyane n’iby’Aba-Nazi, kuko we icyo ashyira imbere ari uguhagarika intambara hirya no hiro ku Isi.

Elon Musk yashinje ibinyamakuru byo muri Amerika umugambi wo kumwica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .