00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yashimangiye ko Amerika iri mu nzira y’ubusamo iyiganisha ku bukene

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 September 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukoresha amafaranga menshi, ku buryo hatagize igikorwa mu gihe gito ishobora kwisanga yakennye.

Ni ingingo yagarutseho asubiza umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, wari wagaragaje ko mu 2035 icyuho cy’amafaranga Amerika ikoresha n’ingengo y’imari ifite gishobora kuzagera kuri miliyari 16,3$, kivuye kuri miliyari 1,8$ kiriho uyu munsi.

Musk yasubije yemeranya n’ibyo uyu muntu yatangaje, avuga ko “Amerika iri mu nzira y’ubusamo iyiganisha ku bukene (kuba itazabasha kwishyura imyenda ifite ndetse no gutanga serivisi z’ibanze”

Musk atangaje ibi nyuma y’ukwezi kurenga Minisiteri y’Imari muri Amerika itangaje ko umwenda w’iki gihugu warenze miliyari ibihumbi 35$, ndetse imibare igaragaza ko bizagera mu 2034 uyu mwenda ari miliyari ibihumbi 50$, aho uzaba ungana na 122% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.

Ikirushijeho gutera impungenge, ni uko umuvuduko umusaruro mbumbe wa Amerika uzamukaho uzarushaho kugabanuka. Bibarwa ko nibura kuva mu 2029-2034 uzajya uzamukaho 1,8%.

Elon Musk yashimangiye ko Amerika iri mu nzira y’ubusamo iyiganisha ku bukene

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .