Yabitangaje nyuma y’uko Depite Kay Granger w’imyaka 81 wari umaze imyaka irenga 30 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika amaze amezi arenga atandatu atagera mu kazi, bakurikiranye baza gusanga ari mu kigo cyita ku bantu barwaye indwara yo mu mutwe imubuza kwibuka ibintu byose, gutekereza neza no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.
Kay Granger yari yatangaje ko atazongera guhatanira kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu gihe manda ye izaba irangiye muri Mutarama 2025.
Kuri iki Cyumweru Elon Musk abinyujije kuri konti ya X yagize ati “Hajye habanza gukorwa isuzuma ry’ibanze ku bushobozi bwo gutekereza no gufata ibyemezo ku bayobozi batowe? Ibi birakabije.”
Musk kandi aherutse kuvuga ko hakwiriye gushyirwaho imyaka ntarengwa yo kuba umuyobozi kuko kuba abantu badahinduka bituma hatinjira ibitekerezo bishya.
Ingingo yo gupima ubushobozi bwo mu mutwe ku bayobozi muri Amerika yagarutsweho cyane mu bihe byo kwiyamamaza mu matora yabaye mu Ugushyingo, ndetse Joe Biden wari uhanganiye kongera kuyobora Amerika akuramo kandidatire ye nyuma y’uko mu kiganiro mpaka na Trump byagaragaye ko ubwonko bwe bugenda busubira inyuma mu mikorere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!