Uyu mwana usanzwe utumvikana na Se, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Teen Vogue. Adaciye ku ruhande, yavuze byinshi ku mubano wabo, anahishura ko mu gihe abandi batinya Musk, we atamutinya na gato.
Yagize ati “Ni umusazi w’umugabo wifata nk’umwana, kuki namutinya? Afite ububasha cyane byatuma mutinya? Kuko akize mutinye? Ntitire? Oya ntabwo mutinya kandi simwitayeho.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo nitaye ku mafaranga atunze, ntacyo bimbwiye ko afite X (Twitter), ntabwo mbyitaho.”
Vivian w’imyaka 20, yakomeje avuga ko atangazwa no kuba Musk yarinjiye muri politiki. Ati “Mubonaho ibintu byinshi mu itangazamakuru bikantungura, Harimo ibiteye ubwoba, iyo mbibonye nifuza kubisangiza abandi ngo babibone.”
Yakomeje agaruka ku gihe Elon Musk yakoraga ikimenyetso cy’Aba-Nazi nyamara akabihakana. Ati “Turita ikintu mu mazina yacyo, yarabihakanye ariko kiriya ni ikimenyetso cy’Aba-Nazi.”
Avuga kandi ko n’ubwo Musk akora byinshi bitari byiza, abamureka akabikora bakamwihorera, nabo bakwiriye kubazwa ibibi bituruka mu bikorwa bye.
Ati “N’abantu nabo bakwiye kubibazwa kuko baramwihoreye. Ntekereza ko abantu babyirengagije, ntibabivugaho.”
Vivian kandi yavuze ko nta mubano mwiza afitanye na Se kuko batavugana ndetse ko baheruka kubonana imbona nkubone mu 2020. Yavuze kandi ko na nyina adakunda imyitwarire ya Musk nabyo bikaba biri no mu byatumye bashwana.
Yasoje avuga ko Elon Musk atazahirwa mu bya politiki yagiyemo, gusa avuga ko icyaba cyose ntacyo bimubwiye kuko atita kuri uyu mugabo avuga ko yamubereye umubyeyi gito.
Vivian Wilson ni imfura ya Elon Musk, akaba yaramubyaranye n’umugore wa mbere witwa Justine Wilson nawe badacana uwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!