Iri gabanuka ryatumye Musk atakaza umutungo wa miliyari 15$, bituma asigarana miliyari 185$ zivuye kuri miliyari 210$ yigeze gutunga mu minsi ishize.
Ibi byatumye aza inyuma ya Jeff Bezos ufite umutungo wa miliyari 186$, uyu akaba yarashoye mu bikorwa bitandukanye birimo ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet.
Igabanuka ry’umutungo wa Musk ryabaye uyu mugabo w’imyaka 49 amaze kwandika kuri Twitter ko igiciro cya Bitcoin ’kiri hejuru’, nyuma y’uko cyari cyageze ku mafaranga 58 000$ ku Cyumweru gishize.
Tesla yari imaze ibyumweru bibiri ishoye miliyari 1,5$ muri Botcoin, n’ubwo Musk yavuze ko ’atari we wafashe icyo cyemezo’, ariko nanone agashimangira ko gushora muri Bitcoin ku kigo kiri mu binini ku Isi ntacyo bitwaye.
Agaciro ka Bitcoin kandi karagabanutse muri iyi minsi, kuko kugeza ku wa Kabiri, kari kageze ku mafaranga 45 000$, kavuye ku 58 000$ ku Cyumweru cyashize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!