00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yakamejeje kuri gahunda yo guha viza abakozi b’abanyamahanga muri Amerika

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 December 2024 saa 04:44
Yasuwe :

Elon Musk, yavuze ko mu buryo budasanzwe yiteguye guhangana na buri umwe wese unenga gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guha akazi abakozi baturuka mu mahanga yitwa ‘H-1B visa program’.

‘H-1B Visa’ ni viza y’igihe gito ihabwa abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye mu nzego zirimo ikoranabuhanga, imari, ubuvuzi, ubugenge n’izindi, ikabemerera gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyamahanga akenshi basabwa kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa iyisumbuyeho.

Mu cyumweru gishize nibwo Musk yatangiye guterana amagambo n’abadashyigikiye iyi gahunda ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa X, ubwo yatambutsaga igitekerezo cy’uko Amerika yakongera umubare w’izi viza itanga, “Kugira ngo Amerika ikomeze itsinde.”

Ni igitekerezo cyashyigikiwe n’undi mushoramari Vivek Ramaswamy, bazahurira mu rwego rushya ruzaba rwigenga ariko rushinzwe kugira inama Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku ngamba zimwe na zimwe [DOGE- Department Of Government Efficiency].

Nyuma ariko hari benshi banenze iki gitekerezo bavuga ko iyi gahunda ituma impano z’imbere mu gihugu zititabwaho ngo zihabwe urubuga ahubwo amaso agahangwa abanyamahanga baba bahembwa amafaranga make ngo baturuka mu Buhinde n’ibindi bihugu.

Mu butumwa bwinshi Musk yanditse ku wa Gatandatu, hari aho yatiye amagambo yakoreshejwe na Tom Cruise muri filimi ‘Tropic Thunder’ yo mu 2008 yakinnye yitwa Les Grossman.

Ni amagambo Les Grossman yakoresheje ashaka kugaragariza abandi ko bari hasi kuri we kandi afite ububashaka kuri byinshi.

Musk yavuze ko “Impamvu ndi hano muri Amerika hamwe n’abandi bantu b’ingenzi bubatse SpaceX, Tesla n’ibindi bigo birenga amagana byahinduye igihugu igihangange ni ukubera gahunda ya H-1B,”

“Buri wese uza muri Amerika agakora iyo bwabaga agatanga umusanzu we mu guteza imbere igihugu, azahorana icyubahiro cyanjye iteka.”

Trump wigeze kunenga iyi gahunda akanashyiraho ingamba zo kugabanya itangwa ry’izi viza mu gihe yari perezida, ku wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye na New York Post yavuze ko ubu ashyigikiye igitekerezo cya Musk.

Elon Musk ni umuturage wa Amerika wavukiye muri Afurika y’Epfo. Nawe yigeze gukorera kuri viza ya H-1B. Ikigo cye cya Tesla cyashakiye abakozi bacyo izi viza 724 mu 2024.

Donald Trump yavuze ko ashyigikiye igitekerezo cya Elon Musk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .