Ni ikirego yagejeje mu rukiko agaragaza ko afite impamvu nyinshi zituma atifuza gufatanya na Elon Musk kurera umwana w’umuhungu baherutse kubyarana.
Uyu mugore w’imyaka 26 yasabye urukiko ko rwamuha uburenganzira bwo kurera uyu mwana wenyine adafatanyije na Musk, ndetse ko atifuza ko uyu munyemari amugiraho uburenganzira, biri no mu byatumye atamwita izina rye.
Yabwiye urukiko ko Musk yigize ntibindeba kuva uyu mwana yavuka, dore ko atarigera ajya kumureba na rimwe, akaba atizeye uburere yamuha, ndetse byanatumye atamuha izina rya se.
Ashley yabwiye urukiko ko mu gihe Elon Musk yaba ashidikanya ko atari we se w’uyu mwana, hafatwa ibizamini bya ‘ADN’ kugira ngo byemezwe.
Uyu mugore kandi yavuze ko nubwo atifuza gufatanya na Elon kurera umwana wabo, yamufasha mu buryo bw’amafaranga.
Mu bindi byinshi uyu mugore yabwiye urukiko harimo ubutumwa bugufi yandikiwe na Musk, bugaragaza ko uyu mugabo yifuza ko bakongera kubyarana.
Yavuze kandi ko umubano wabo watangiye muri Gicurasi 2023, agasama inda ya Musk muri Mutarama 2024.
Elon Musk ajyanywe mu nkiko n’uyu mugore nyuma y’iminsi mike, umuhanzikazi Grimes babyaranye abana batatu na we amushinje ko yamutereranye mu kwita ku mwana wabo urembye.
Biramutse bigaragaye ko Elon Musk yabyaranye n’uyu mugore, yaba ari umwana wa 13 abyaranye n’abagore bane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!