Ashley St.Clair yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Wall Street Journal (WSJ), aho yagaragaje byinshi yaciyemo kuva yasama inda ya Elon Musk kugeza anabyaye uyu mwana ubu ufite amezi arindwi.
Ni umwana w’umuhungu yise Romulus St. Clair yibarutse muri Nzeri 2024. Ni umwana wa mbere wa Ashley St.Calir ndetse akaba uwa 14 wa Elon Musk.
Ashley yavuze ko kuva yatwita uyu mwana byamubereye ibibazo kuko Musk yatangiye kumushyiraho igitutu amusaba ko atazigera avuga ko ari we se w’umwana.
Yavuze ko Musk yamuhaye miliyoni 15$ kugira ngo ibi abigire ibanga rikomeye ndetse amusezeranya ko buri kwezi azajya amuha 100.000$ kugeza umwana agize imyaka 21.
Gusa aya mafaranga yose yagombaga kuyamuha igihe cyose atigeze amena ibanga bafitanye.
Yavuze ko impamvu atemeye aya mafaranga ari uko atashakaga kugira umwana we ibanga, ndetse yari afite impungenge ko umwana we yakura yumvako adakenewe.
Ashley kandi yanavuze ko Elon Musk yamuhaye miliyoni 2$ zo kuzajya zimufasha mu gihe yari atwite gusa amubwira ko kimwe cya kabiri ari inguzanyo ndetse anamutegeka kutazajya asohoka mu nzu ngo abantu bamubone kugeza abyaye.
Uyu mugore yanagarutse ku kuba Elon Musk atarigeze afata inshingano nk’umubyeyi w’uyu mwana kuva yavuka ari na byo byatumye ahita yitabaza inkiko asaba ko Musk atagira uburengenzira kuri uwo mwana.
Yavuze kandi ko Elon Musk yabanje kugira impungenge z’uko atari we se w’uyu mwana bituma bakoresha ibizamini bya ADN, icyakora ibisubizo bigaragaza ko ari uwe.
Ibi Ashley St.Clair abitangaje mu gihe muri Gashyantare yari yajyajye Elon Musk mu rukiko, aho yasabye ko uyu munyemeri atagira uburenganzira ku mwana wabo, ndetse anasaba ko yategekwa kujya amwishyurira amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ibindi nkenerwa.
St. Clair yavuze ko uyu mwana yamutwise mu gihe we na Musk basohokeye ku kirwa cya Saint Barthélemy muri Mutarama 2024.
Yavuze ko Musk yashakaga ko uyu mugore abyara abazwe kuko ari byo bitangiriza ubwonko bw’uruhinja undi arabyanga, bikaba bimwe mu byatumye batanacana uwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!