Elon Musk yahishuye uko Apple yanze kugura ikigo cye mu 2017

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika gikora imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi (Tesla), Elon Musk, yatangaje ko mu 2017 yigeze gusaba ikigo Apple kugura icye, ubwo ubukungu bwacyo bwari buhagaze nabi, ariko Apple ikinangira.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ukuboza 2020, Elon Musk yavuze ko yashakaga kuganira n’umuyobozi wa Apple, Tim Cook, hakarebwa uburyo Apple yagura Tesla kuko ishoramari ryayo(Tesla) ryari ryahungabanye, ubwo hageragezwaga gukora imodoka yiswe “Model 3” ikoresha ingufu z’amashanyarazi.

BBC yatangaje ko muri uwo mwaka Tesla yari igeze kuri miliyari 60$, amafaranga imaze gukuba inshuro eshatu kuri ubu.Nyuma ya 2017, Tesla yaje kuzahuka ubu ikaba ibarirwa mu bigo bikomeye cyane.

Bivugwa ko Apple iri mu mugambi wo gukora imodoka zayo zirimo n’izikoranye ikoranabuhanga zidakenera abashoferi; aho igenda igura ibindi bigo ndetse inaha akazi abahoze ari abakozi ba Tesla.

Ni umugambi watangiye mu 2017, bikekwa ko ari nayo mpamvu Tim Cook atahuje umugambi na Elon Musk.

Elon Musk yavuze ko yashatse kugurisha sosiyete ye kuri Apple bikanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .