Abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure bemeza ko umubumbe wa Mars ari wo wegereye Isi kurusha indi kuko uri mu ntera ya kilometero miliyoni 54.7.
Musk yahamije ko ikigo cye cya SpaceX kizohereza icyogajuru kuri Mars kitarimo abantu mu myaka ibiri iri imbere na ho mu myaka kikazoherezayo abantu.
Musk ati “Izo zizaba ari ingendo zitarimo abantu zo kugerageza kureba ko guhagarara kuri Mars bishoboka ntihagire ikiguhungabanya.”
Uyu muherwe yavuze ko nyuma y’aha nibikomeza kugenda neza ingendo zo kujya kuri Mars zizakomeza, ku buryo mu myaka 20 iri imbere uyu mubumbe uzaba umaze kubakwaho imijyi ihamye, bikazanatanga amahirwe yo kuba abantu batazaba bagifite amahitamo amwe yo kuba ku Isi gusa.
Musk yavuze ko kugira ngo umuntu ageze toni imwe y’ibintu kuri Mars bisaba miliyari y’amadorali, ariko ngo bikwiye kugabanyuka ku buryo toni imwe igerayo bitwaye ibihumbi 100$ kugira ngo hazubakweho imijyi wihagije.
Yavuze ko ikoranabuhanga rikeneye kunozwa inshuro ibihumbi 10 kugira ngo ibi bigerweho, kandi ko nubwo bikomeye cyane ariko bishoboka.
RT yanditse ko Elon Musk ashingira icyizere ku kuba icyogajuru cya Starship cyarageze mu isanzure kigasoza ubutumwa bwacyo, kikagaruka kandi ngo gifite ubushobozi bwo kujya ku kweiz no kuri Mars gitwaye abantu n’imizigo.
Muri Gashyantare 2024, Musk yavuze ko ari mu migambi yo kuzajyana kuri Mars nibura abantu miliyoni 1 ku buryo bakubakayo imijyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!