00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yahakanye ibyo gushakira inyungu mu buyobozi yahawe na Trump

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 February 2025 saa 03:31
Yasuwe :

Elon Musk yahakanye ibyo ashinjwa na bamwe ko ashakira inyungu bwite mu nshingano yahawe muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko ibikorwa amaze iminsi akora byo kugabanya amafaranga akoreshwa muri Guverinoma mu buryo budakwiye bituma ubukungu bw’igihugu cyabo burushaho gukomera.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 11 Gashyantare 2025 ubwo yasuraga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu biro bye.

Elon Musk yahawe na Perezida Trump inshingano zo kuyobora urwego rushinzwe kugabanya amafaranga asesagurwa ruzwi nka ‘DOGE’. Muri Mutarama 2025 ni bwo rwatangiye gukora.

Uru rwego rukomeje gushinjwa kudakorera mu mucyo ndetse no gushyiraho impinduka zitemewe n’amategeko ariko Musk yatangaje ko izo mpinduka zagombaga kubaho.

Yagize ati “Abantu batoye ko muri Guverinoma habamo impinduka, rero bagomba kuzibona, kandi ni ko demokarasi ikora. Ndabizi rwose abantu bazazinenga, nzi ko ntaho nabihungira.”

Musk yakomeje ashimangira ko kugabanya amafaranga Guverinoma isesagura ari yo mahitamo meza kuri Amerika. Ati “Ntabwo ari amahitamo yanjye kugabanya amafaranga Guverinoma isesagura, ni ingenzi kuri Amerika gukomeza kuba igihugu gishikamye mu bukungu.”

Abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bagaragaje kenshi ko badashyigiye imikorere ya Elon Musk ndetse ko ibyo akora bigamije inyungu ze bwite mu rwego rw’ubucuruzi. Bavuga ko bazashyiraho uburyo bushya bwo guca intege imikorere ye.

Perezida Trump we ashyigikiye Musk ndetse avuga ko iyo Musk aba akora mu buryo budaciye mu mucyo cyangwa agamije inyungu ze bwite, atari kumwemerera kuyobora uru rwego.

Imibare yavuye mu ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikinyamakuru cya BBC gifatanyije na CBC, igaragaza ko Abanyamerika benshi bashyigikiye ibyo Musk ari gukora.

Iyi mibare kandi igaragaza ko abaturage bashyigikiye politiki ya Perezida Trump, ariko 66% muri bo bavuga ko yakabaye yibanda ku kugabanya ibiciro ku masoko.

Elon Musk ari gushinjwa gushakira inyungu bwite mu nshingano yahawe, ariko yabihakanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .