Elon Musk yafashe by’akanya gato umwanya wa gatanu mu baherwe ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Izamuka ry’umutungo wa Elon Musk ufite uruganda rukora imodoka rwa Tesla rirakomeje, aho muri iki cyumweru yaciye ku baherwe benshi bari bamuri imbere, nubwo byabaye mu buryo bw’umwanya muto.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru umutungo rusange wa Elon Musk warenze miliyari $74, bituma agera ku mwanya wa gatanu mu baherwe ba mbere ku isi ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes.

Musk w’imyaka 49 ni we muyobozi mukuru w’ibigo bya SpaceX na Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi. Tesla ikomeje kuzamura agaciro k’imigabane yacyo, guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Umugabane wa Tesla wazamutse ku 9.5% ku wa Mbere kuko wagurwaga $1,643.00, biza guhura n’izamuka rya 60% mu gihe cy’ibyumweru bitatu guhera ku wa 29 Kamena. Ni izamuka kandi rya 300% kuva uyu mwaka wa 2020 watangira.

Muri Werurwe Musk yari ku mwanya wa 31 ku rutonde rw’abaherwe rwa Forbes, afite umutungo utarenga miliyari $25. Kuva ubwo umutungo we waje kwikuba inshuro zisaga eshatu, ugera muri miliyari $74.2 ku wa Mbere ubwo isoko ry’imari n’imigabane ryafungwaga.

Musk afite 21% bya Tesla, bibarwa ko yatanze nibura kimwe cya kabiri cy’imigabane ye nk’ingwate ngo ahabwe inguzanyo zo gukomeza kuzamura imishinga ye.

Ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 400 bakize ku Isi, mu mwaka wa 2012 Musk yari ku mwanya wa 190, icyo gihe yari afite umutungo wa miliyari $2.4.

Ku wa 1 Mutarama uyu mwaka, Musk yari ku mwanya wa 37 mu bantu bakize ku Isi. Izamuka ry’imigabane ya Tesla ryatumye umutungo we utumbagira kurusha benshi mu bari bamuri imbere.

Imibare rusange ariko yerekana ko akora imodoka nke kurusha ibigo bikomeye ku isoko, kuko mu gihembwe cya mbere Tesla yakoze imodoka 103000, mu gihe Toyota yakoze imodoka miliyoni 2.4 mu gihe nk’icyo.

Mu mwaka wa 2019 ibigo by’abanyamerika bikora imodoka General Motors na Ford byacuruje imodoka nyinshi inshuro icumi ugereranyije n’iza Tesla.

Musk aheruka kubwira Forbes yari imubajije ku bijyanye n’umutungo we, ko adatinda cyane ku mibare igaragaza umutungo agezeho.

Yakomeje ati "Iyi mibare irazamuka ubundi ukamanuka, igifite agaciro kurusha ibindi ni ugukora ibintu byiza, abantu bakunda.”

Nyuma yo kuza ku mwanya wa gatanu, imigabane ya Tesla yaje kugabanuka mu gaciro bituma yisanga ku mwanya wa munani ku rutonde rukorwa na Forbes.

Abaherwe 10 ba mbere ku isi:

1. Jeff Bezos (Amazon): Miliyari $185.8

2. Bill Gates (Microsoft): Miliyari $ $113.1

3. Bernard Arnault & Umuryango we (LVMH): Miliyari $112.0

4. Mark Zuckerberg (Facebook): Miliyari $89.0

5. Mukesh Ambani (Ibikomoka kuri peteroli na gaz): Miliyari $75

6. Warren Buffett (Berkshire Hathaway): Miliyari $72.7

7. Larry Ellison (software): Miliyari $72.2

8. Elon Musk (Tesla, SpaceX): Miliyari $71.6

9. Steve Ballmer (Microsoft): Miliyari $71.4

10. Larry Page (Google): Miliyari $69.4

Umutungo wa Elon Musk ukomeje gutumbagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .