Elon Musk yaciye kuri Bill Gates aba umuntu wa kabiri ukize ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Elon Musk yaciye kuri Bill Gates wamaze igihe kinini ari umuherwe wa mbere ku Isi, aba uwa kabiri ukize kurusha abandi inyuma ya Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon.

Umutungo wa Musk wazamutseho miliyari 7,2 z’amadolari ugera kuri mliyari 128 z’amadolari nyuma y’aho imigabane ya sosiyete ye izamutse mu gaciro mu buryo budasanzwe.

Musk yashoye amafaranga ye mu gukora imodoka zidakoresha amashanyarazi ahubwo zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba. Amafaranga ye kandi yayashoye mu mishinga irimo korohereza abantu kujya ku mibumbe itandukanye irimo na Mars binyuze mu kigo yashinze cya SpaceX.

Ubu bibarwa ko agaciro ka Sosiyete ye ikora imodoka kamaze kurenga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika.

Ubu Tesla ni yo sosiyete ya mbere ku Isi ifite agaciro kari hejuru mu zikora imodoka nubwo ishyira ku isoko nke ugereranyije n’izindi nka Toyota, VW cyangwa General Motors.

Iyi sosiyete mu myaka yayo ya mbere yahuye n’ibihombo bikomeye ariko hashize ibihembwe bitanu ibara inyungu gusa, yaraciye ukubiri no kubara ibihombo nkuko byagiye biyigendekera mbere.

Bill Gates wagiye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakire ba mbere ku Isi, yavuye ku mwanya wa mbere mu 2017 ahigitswe na Bezos. Ubu umutungo wa Gates washinze Sosiyete ya Microsoft urabarirwa muri miliyari 127,7 z’amadolari ya Amerika, gusa yari kuba ari hejuru y’abandi bose iyo mu myaka icumi ishize adafata umwanzuro wo gushyira igice kinini cy’umutungo we mu bikorwa by’ubugiraneza.

Jeff Bezos uri ku mwanya wa mbere we ubu abarirwa miliyari 182 z’amadolari.

Elon Musk yashoye imari mu gukora imodoka zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .