00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yaciye amarenga ko J.D Vance ashobora kuzaba Perezida wa Amerika

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 2 March 2025 saa 11:06
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk usigaye avuga rikijyana muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko ashyigikiye ko Visi Perezida w’iki Gihugu, J.D Vance, yazaba Perezida mu bihe biri imbere.

Ibi Elon Musk uyobora ikigo gishinzwe imikorere ya guverinoma (DOGE), yabinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, agaragaza ko Visi Perezida, J.D Vance, yazavamo Perezida mwiza w’ahazaza.

Yagize ati “Ni we Visi Perezida mwiza kandi ni we Perezida wacu w’ahazaza”.

Aya magambo Musk yayavuze nyuma y’aho yanyuzwe n’ibyo Visi Perezida Vance aherutse kubwira Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, amugaragariza ko Isi ikwiriye kwimakaza politiki yo kuvuga mu bwisanzure, yemerera abantu kuvuga no kugaragaza ibitekerezo byabo nta nkomyi.

Ubwo J.D Vance yaganiraga na Keir Starmer, yanenze u Bwongereza kutareka abantu ngo batange ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Ati “Turabizi kandi ko habaye ihohoterwa ry’ubwisanzure butareba Abongereza gusa. Nibyo koko, ibyo Abongereza bakora mu gihugu cyabo nibo bireba, ariko bigira ingaruka mu buryo bwagutse”.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Starmer, yamaganye ibyavuzwe na Vance, ashimangira ko kuvuga mu bwisanzure byakomeje guhabwa agaciro mu Bwongereza.

Ibi bitekerezo bya Vance ku bwisanzure mu kuvuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, bijyanye n’ibyo Elon Musk akunze kugaragaza, akaba ari naho yahereye amushima ndetse agaragaza ko yaba Perezida.

Elon Musk atangaje ibi mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Vance ashobora gusimbura Trump ku butegetsi, cyane ko uyu mugabo afite manda imwe gusa.

Elon Musk yaciye amarenga ko J.D Vance ashobora kuzaba Perezida wa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .