Uyu mugabo w’imyaka 51, umutungo we umaze iminsi ugabanyuka kubera ko imigabane ya sosiyete ye ya Tesla ikomeje gutakaza agaciro, nyuma y’aho ashoye miliyari 44$ mu kugura Twitter.
Musk wari ufite umutungo ungana na miliyari 340$ mu Ugushyingo 2021, ubu wagabanutse ku buryo butangaje, aho ubarirwa muri miliyari 137$ nyuma yo gutakaza agaciro kw’imigabane muri Tesla ku kigero cya 65%, nk’uko Bloomberg yabitangaje.
Tariki ya 27 Ukuboza 2022 honyine, Musk yahombye 11% by’umutungo we wose bitewe n’ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Bushinwa, byatumye Tesla ihagarika imirimo by’igihe gito mu mujyi wa Shanghai.
Mu ibaruwa yandikiye abakozi be, Elon Musk yabashimiye ubwitange mu kazi batahwemye kugaragaza mu gihe ikigo cye cyari gihanganye n’ihungabana ry’ubukungu.
Ati "Ntimuhungabanywe n’isoko ry’imari n’imigabane riri kwigira nabi muri iyi minsi, nidukomeza gukorana umurava n’ubwitange ibi bibazo bizakemuka."
Musk wahoze ari umuherwe wa mbere ku Isi, yavuye kuri uyu mwanya mu kwezi gushize ahigitswe na Bernard Arnault, Umufaransa ukomoka mu muryango ufite Sosiyete ikomeye ya LVMH ikora imirimbo.
Nubwo ihanganye n’ibibazo by’ubukungu, mu 2021 Sosiyete ya Tesla yabarirwaga agaciro ka miliyari 1000$, ibyatumye ijya ku ruhando rw’ibigo bikomeye nka Apple, Amazon, Google na Aphabet.
Kugeza ubu Musk afite miliyali 44.8$ mu kigo cya SpaceX, ikigo gikataje mu gikora ibyogajuru n’indi mirimo igamije gutuma hamenyekana byinshi mu isanzure ku buryo hashobora no kuzatuzwa abantu mu gihe kitarambiranye, ibingana na 42.2% by’umutungo w’ikigo wose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!