00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk ntiyemeranya na Amerika ku kongera umusoro w’imodoka zo mu Bushinwa

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 27 May 2024 saa 11:32
Yasuwe :

Umuherwe Elon Musk akaba nyiri uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yatangaje ko adashyigikiye icyemezo cya Amerika cyo gukuba kane umusoro w’imodoka zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa.

Ni icyemezo giherutse gufatwa na Perezida Joe Biden, aho izi modoka zazajya zishyura imisoro ku kigero cya 100%

Ubwo yitabiraga mu buryo bw’iya kure inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yaberaga i Paris mu Bufaransa, Musk yavuze ko atari we cyangwa ubuyobozi bwa Tesla bwasabye Amerika gukuba kane umusoro kuri izo modoka.

Yavuze ko na we icyo cyemezo cyamutunguye kuko kibangamiye umudendezo wo guhahirana ndetse kinabangamiye isoko muri rusange.

Musk yavuze ko kandi Tesla ihagaze neza ku isoko ryo mu Bushinwa kandi ko nta mamaniza iki gihugu cyashyizeho, bityo akaba adashyigikiye ko muri Amerika ho imodoko ziva mu Bushinwa zazamurirwa imisoro.

Nubwo uyu muherwe yatangaje ibi ariko, bihabanye n’ibyo yavuze muri Mutarama aho yasaga n’uwihanangiriza u Bushinwa avuga ko hari igikwiye gukorwa mu kubukoma imbere mu by’ubucuruzi kuko imodoka zabwo zikoresha amashanyarazi zari zikomeje kwigarurira isoko kurusha izo mu bindi bihugu.

Perezida Biden ubwo yafataga icyo cyemezo, yatangaje ko atakwemerera u Bushinwa kuyobora isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi nka za batiri, mudasobwa, n’ibindi bikoreshwa ubuvuzi.

Yavuze kandi ko ngo biri mu rwego rwo kurengera amahame agenga umurimo muri Amerika.

Icyo gihe u Bushinwa bwatangajeko budashyigikiye uko gukubirwa kane imisoro ndetse ko nabwo buzafata ingamba zikakaye.

Elon Musk ntiyemeranya na Amerika ku gukuba kane umusoro w’imodoka ziva mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .