00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk na Jeff Bezos bashobora guhabwa isoko ryo kugeza imizigo ku Kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 November 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’isanzure (NASA) giteganya kwifashisha ikigo cya SpaceX cy’umunyemari, Elon musk ndetse n’icya Blue Origin cy’umunyemari, Jeff Bezos mu kugeza ku Kwezi imizigo izifashishwa muri gahunda ya Artemis.

Ubutumwa bwiswe Artemis bugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi, hakagezwayo n’umugabo, uzaba agezeyo bwa kabiri nyuma ya Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahakandagiye ku wa 20 Nyakanga 1969.

Bitaganyijwe ko SpaceX ya Elon Musk ishobora guhabwa isoko ryo gukoresha ibyogajuru byayo bitwara imizigo mu kugeza k ukwezi igisa n’ikinyabiziga kizakoreshwa n’abashakashatsi. Ibi bigomba gukorwa bitarenze mu 2032.

Blue Origin ya Jeff Bezos yo biteganyijwe ko izahabwa akazi ko kugeza ku kwezi igisa n’inzu aba bashakashatsi bazabamo. Ibi byose bizakorwa bitarenze mu 2033.

Ibi bigo kandi nibyo bisanganywe isoko ryo gukora Ikoranabuhanga rizatuma aba bashakashatsi babasha kugera ku kwezi. SpaceX yahawe gukora kuri Artemis III, mu gihe Blue Origin yahawe gukora kuri Artemis V.

NASA yatangaje ko ibijyanye n’iri soko bishobora gushyirwa hanze mu mwaka utaha.

Elon Musk na Jeff Bezos bashobora guhabwa isoko ryo kugeza imizigo ya NASA ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .