Elon Musk usigaye uyoborauyobora urwego rushinzwe imikorere ya guverinoma (DOGE), yashyigikiye igitekerezo cy’umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari uvuze ko Amerika ikwiye kuva muri Loni na NATO.
Mu gusubiza kuri iki gitekerezo kuri uyu wa 2 Werurwe 2024, Elon Musk yagize ati “Ndabyemera”.
Musk yakomeje ashingira ku byo Senateri Mike Lee aherutse gutangaza asaba ko Amerika yava muri Loni burundu. Ati “Amerika itanga amafaranga menshi cyane muri Loni ndetse n’indi miryango iyishamikiyeho”.
Si ubwa mbere Musk agaragaza ko ashidikanya kuri NATO, dore ko muri Gashyantare yavuze ko hagomba gusuzumwa niba koko Amerika ikwiye kuba muri NATO, aho yavuze ko amafaranga Amerika ishyira muri uyu muryango atari ngombwa cyane ko aba yishyuwe n’imisoro y’Abanyamerika.
Aha ni na ho yagaragarije ko Amerika yishyura hafi 67% y’amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare cya NATO. Ibi yavuze ko atabishyigikiye cyane ko ingamba afite ari ukugabanya amafaranga leta isohora.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we ni kenshi yakunze kugaragaza ko ashaka gukura igihugu ayoboye muri NATO. Yabivuze bwa mbere mu 2016 ubwo yiyamamarizaga manda ya mbere, ndetse anabisubiramo mu 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!