00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk ashyigikiye ko Amerika ihagarika inkunga iha ibihugu bikennye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 December 2024 saa 03:24
Yasuwe :

Elon Musk wagizwe Umuyobozi w’Urwego rushya rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’igihugu, DOGE, yagaragaje ko ashyigikiye igitekerezo cyo gukuraho inkunga zigenerwa ibihugu bikennye.

Iki gitekerezo cyaturutse ku mujyanama wa DOGE, Ron Paul, gishingiye kuri raporo y’inkunga Amerika yatanze mu bikorwa by’ubutabazi mu 2023.

Iyi raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi, UNOCHA, igaragaza ko mu 2023 Amerika yatanze inkunga ya miliyari 9,48 z’Amadolari, ikurikirwa n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watanze miliyari 2,11 z’amadolari.

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, Ron yatangarije ku rubuga nkoranyambaga X ko iyi nkunga Amerika itanga ifatwa n’abakire bo mu bihugu bikennye, nyamara iba yaturutse mu Banyamerika bakennye.

Yagize ati “Aha hari ikintu cyoroshye DOGE yakora! Gukuraho inkunga z’amahanga! Ni ugufata amafaranga y’abakene n’abaringaniye muri Amerika, ukayaha abakire bo mu bihugu bikennye.”

Uyu munyapolitiki wigeze guhagararira Leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko Abanyamerika badashaka ko igihugu cyabo gikomeza gufata inguzanyo kugira ngo cyohereze inkunga mu mahanga.

Musk warahiriye kwifashisha ububasha yahawe muri DOGE, akagabanya amafaranga inzego za Leta zipfusha ubusa, yatangaje ko ibyo Ron yavuze ari byo, agira ati “Ron ntabwo yabeshye.”

DOGE ni urwego rwashyizweho na Donald Trump nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Mutarama 2025, ubwo azaba yagiye ku butegetsi.

Ron Paul yasabye ko Amerika yakuraho inkunga igenera amahanga
Ron Paul yatanze iki gitekerezo ashingiye kuri raporo ya UNOCHA ku nkunga zatanzwe mu bikorwa by'ubutabazi
Elon Musk yatangaje ko ibyo Ron Paul yavuze ari ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .