Iyi nyigo yashyizwe hanze mu mpera z’icyumweru gishize, igaragaza ko nibura buri mwaka umutungo wa Elon Musk uzajya uzamukaho 109,88%.
Kugeza ubu uyu mugabo usanzwe ari nyiri urubuga nkoranyambaga X rwahoze ruzwi nka Twitter n’uruganda rwa Tesla rukora imodoka, ni we ukize ku Isi aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 237$. Niyuzuza miliyari 1000$ ni we muntu ku giti cye uzaba ukoze aya mateka.
Iki kigo cyagaragaje ko kuzamuka k’umutungo wa Elon Musk bizaturuka cyane kuri uru ruganda rwa Tesla. Kugeza ubu rubarirwa agaciro ka miliyari 669,28$, ariko biteganyijwe ko umwaka utaha agaciro karwo kazagera kuri miliyari 1000$.
Mu bandi banyemari bashobora kuzuza miliyari 1000$ vuba harimo Umuhinde Gautam Adani, Umuyobozi Mukuru wa Nvidia, Jensen Huang n’Umunya-Indonesie, Prajogo Pangestu. Aba bose bashobora kugera kuri aka gahigo mu 2028.
Umufaransa Bernard Arnault we ashobora kuzuza miliyari 1000$ mu 2030.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!