Ni itegeko ryashyizweho umukono na guverineri w’intara ya California, Gavin Newsom, ku wa 15 Nyakanga 2024.
Musk yagize ati “ Ndimura icyicaro cya SpaceX kiri muri California mbyimurire muri texas kubera ko itegeko rishya bashyizeho ryo kubuza abarimu kubanza kubaza ababyeyi mu gihe abana babo bahinduye uko biyumva mu bijyanye n’igitsina ribangamira umuryango ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko yabwiye Newsom ko iri tegeko rishya yashyizeho rizatuma abantu batuye muri California bahimuka kugira ngo barinde imiryango yabo.
Ibigo bya Elon Musk agiye kubyimurira muri Texas.
Amerika ni hamwe mu ho abana bahabwa uburenganzira bwo kuba bakwihitiramo igitsina runaka bumva bishimiye gitandukanye n’icyo bavukanye ndetse bikandikwa mu nyandiko z’irangamimerere, ku mashuri n’ahandi.
Icyakora hari Leta zimwe zifite amategeko atabyemera mu gihe ababyeyi batabanje kubitangaho uburenganzira. Kuri ubu muri California, umwana ku ishuri ashobora kwiyita umuhungu kandi yaravutse ari umukobwa, akabyemererwa bitabaye ngombwa ko umubyeyi we abazwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!