Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Elon Musk yateguye amatora, binyuze kuri Twitter asaba abantu kwemeza niba agomba kwegura ku buyobozi bw’uru rubuga.
Aya matora yagizwemo uruhare n’abarenga miliyoni 17 yarangiye abagera kuri 57,5% batoye basaba Elon Musk kwegura, mu gihe abahisemo ko aguma ku buyobozi bo ari 42,5%.
Musk agendeye ku byavuye muri aya matora, yavuze ko azegura ku buyobozi bwa Twitter mu gihe icyo ari cyo cyose azabona umusimbura ukwiye gukora aka kazi. Nyuma yo kuva ku buyobozi bukuru bwa Twitter, Musk azasigara ayobora amatsinda ashinzwe ububiko na porogramu z’uru rubuga nkoranyambaga.
Kuva Elon Musk yagura Twitter akomeje gusaba abayikoresha gutorera ibyemezo bitandukanye birimo kugarura Donald Trump wayoboye Amerika kuri uru rubuga ndetse n’ikijyanye no kubabarira Edward Snowden na Julian Assange bashinjwa kumena amabanga y’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!