Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko yemereye urukiko rwa Liverpool ko yiciye abana batatu mu gace ka Southport tariki ya 29 Nyakanga 2024, agerageza no kwica abandi 10 barimo abana umunani.
Icyo gihe kandi, Rudakubana wari ufite imyaka 17 y’amavuko yanafatanywe uburozi bwa ‘ricin’ n’inyandiko y’amasomo y’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda. Iyi nyandiko yatumye ashinjwa icyaha cy’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere y’uko Rudakubana yica aba bana, yari yabanje kureba video yakwirakwiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X, igaragaza umwana w’imyaka 16 y’amavuko atera ibyuma Musenyeri wari mu rusengero muri Australia.
Minisitiri Cooper yashingiye kuri aya makuru, amenyesha Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma y’u Bwongereza igiye gusaba ibigo by’ikoranabuhanga bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga nka X gukuraho iyi video mu rwego rwo gukumira ubundi bwicanyi.
Yagize ati “Ku wa Kane, ubushinjacyaha buzatanga amakuru arambuye ku byo Rudakubana yabonye kuri internet ariko nabwira Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma muri iki cyumweru izavugana n’ibigo by’ikoranabuhanga kugira ngo ibisabe kubikuraho.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko ibigo by’ikoranabuhanga bidakwiye gushakira inyungu mu bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga zabyo, bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu byago.
Ati “Abana bacu benshi n’ingimbi n’abangavu babonye kuri internet ibintu byinshi bibi, ni urubuga rwo kuri internet ruri guhindura abana bacu intagondwa mu gihe ingamba zo kubungabunga umutekano wabo zirengagizwa.”
Minisitiri Cooper yemeje ko icyuma Rudakubana yicishije aba bana yakiguze kuri Amazon, kandi ko yiyemereye ko yakigendanye mu ruhame inshuro zirenga 10.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!