00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ellen DeGeneres n’umukunzi we bari guteza utwabo nyuma yo guhunga Trump

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 March 2025 saa 09:20
Yasuwe :

Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo, n’umukunzi we, Portia de Rossi bari guteza imitungo yabo iri muri Amerika, nyuma yo kwimukira mu Bwongereza bahunze ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, butajya imbizi n’abaryamana bahuje ibitsina.

Mu mezi ane ashize nibwo Ellen w’imyaka 67 na Portia de Rossi w’imyaka 52 bimukiye mu nzu baguze mu Bwongereza miliyoni 18$. Byari nyuma y’aho Trump atsinze amatora ya Perezida wa Amerika yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2024, ahigitse Kamala Harris.

Nyuma yo kwimukira mu Bwongereza amakuru ahari avuga ko DeGeneres n’umukunzi we bari guteza utwabo ndetse, ubu bakaba bagurishije inyubako bari bafite ahitwa Montecito muri California.

Iyi nyubako bayishyize ku isoko ku wa 10 Werurwe 2025, iza kugurishwa miliyoni $5,2 nyuma y’iminsi icumi gusa ishyizwe ku isoko. Iyi nyubako aba bombi bari bayiguze mu 2021 miliyoni $2,9.

Ellen n’umukunzi we kugeza ubu batuye mu gace ka Cotswolds mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza.

Ellen DeGeneres wamamaye mu biganiro kuri televiziyo, n’umukunzi we Portia de Rossi bari guteza imitungo yabo iri muri Amerika nyuma yo kwimukira mu Bwongereza
Ellen DeGeneres na Portia de Rossi bimutse bahunga Trump utajya imbizi n'abaryamana bahuje ibitsina
Ni inyubako iteye amabengeza
Imbere muri iyi nyubako Ellen n'umukunzi we bagurishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .