Mu mezi ane ashize nibwo Ellen w’imyaka 67 na Portia de Rossi w’imyaka 52 bimukiye mu nzu baguze mu Bwongereza miliyoni 18$. Byari nyuma y’aho Trump atsinze amatora ya Perezida wa Amerika yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2024, ahigitse Kamala Harris.
Nyuma yo kwimukira mu Bwongereza amakuru ahari avuga ko DeGeneres n’umukunzi we bari guteza utwabo ndetse, ubu bakaba bagurishije inyubako bari bafite ahitwa Montecito muri California.
Iyi nyubako bayishyize ku isoko ku wa 10 Werurwe 2025, iza kugurishwa miliyoni $5,2 nyuma y’iminsi icumi gusa ishyizwe ku isoko. Iyi nyubako aba bombi bari bayiguze mu 2021 miliyoni $2,9.
Ellen n’umukunzi we kugeza ubu batuye mu gace ka Cotswolds mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bwongereza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!