00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

El Salvador yemeye kwakira imfungwa z’Abanyamerika

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 4 February 2025 saa 09:32
Yasuwe :

Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele, yemeye kwakira imfungwa z’Abanyamerika zigafungirwa muri gereza z’iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihigu cya El Salvador cyemeye kwakira imfungwa za Amerika hatitawe ku bwenegihugu bwabo.

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025 ni bwo Bukele yemeye kwakira abafungiye muri gereza za Amerika barimo abakoze ibyaha bikomeye, baba Abanyamerika n’abandi.

Ni intambwe nziza izafasha Perezida Donald Trump kugabanya ubucucike muri gereza zo muri Amerika.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Rubio yashyimye Perezida Bukele uburyo afata ibyemezo bikomeye mu kurwanya ibyaha mu gihugu bigatuma ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo bamushima.

Ati “Bukele yemeye kwakira imfungwa zacu harimo n’izakoze ibyaha bikomeye zifungiye muri gereza ariko yemera kuzakira haba iz’Abanyamerika ndetse n’abandi baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Rubio avuga ko nta kindi gihugu cyigeze gikora nk’ibyo El Sarvador yakoze.

Perezida Bukele yavuze ko ibi atari ku buntu kuko Amerika izabishyura kugira ngo bakire imfungwa zayo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Bukele yagize ati “Aya ni amahirwe duhaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira imfungwa zabo muri gereza zacu, amafaranga bazaduha ashobora kuba ari make kuri bo ariko kuri twe arahagije kandi azadufasha gukomeza kubungabunga izi gereza zacu.”

Umwaka ushize igihugu cya El Salvador cyubatse gereza nini ishobora kwakira ibihumbi by’imfungwa zifatwa muri gahunda Perezida Bukele yatangije yo kurwanya udutsiko tw’amabandi. Kubera ubwinshi bw’abafungiyemo, iki gihugu gikenera amafaranga menshi yo kuzitaho, ari nayo mpamvu cyemeye kwakira amafaranga aturuka muri Amerika.

Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele yemeje ko imfungwa za Amerika bazakira atari impuhwe ahubwo bazishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .