00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edward Snowden yahawe ubwenegihugu bw’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yahaye ubwenegihugu Edward Snowden wabaye umukozi mu biro by’iperereza bya Amerika, ushakishwa n’icyo gihugu kubera kumena amabanga y’igihugu.

Snowden w’imyaka 39 yahunze Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse aza guhabwa ubuhungiro n’u Burusiya, nyuma y’uko mu 2013 yashyize hanze amakuru y’ibanga, agaragaza uburyo Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika, NSA, yakoragamo, rwakurikiranaga abantu batandukanye.

Amerika mu bihe bitandukanye yashatse ko uyu mugabo yasubizwa mu gihugu cye, kugira ngo aburanishwe ku byaha by’ubutasi.

Izina rya Snowden rigaragara ku rutonde rw’abantu 72 bavukiye mu mahanga, basohotse mu iteka rya Perezida Putin ko bahawe ubwenegihugu.

Snowden yaje gusohora ubutumwa buvuga ko iki cyemezo kiraha umutuzo umuryango we, wifuza gukomeza kuba hamwe.

Ati "Nyuma y’imyaka ibiri yo gutegereza n’imyaka hafi icumi mu buhungiro, ituze iryo ariryo ryose rizazana impinduka mu buzima bw’umuryango wanjye. Ndawusabira ukutavogerwa, hamwe natwe twese."

Umunyamategeko wa Snowden, Anatoly Kucherena, yabwiye ibiro ntaramakuru RIA ko umugore we, Lindsay Mills, na we agiye gusaba ubwenegihugu bwu Burusiya.

Snowden yahawe ubwenegihugu bw'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .