Holliman yitabye Imana ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo. Craig Curtis wari umukunzi we mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko yari umuntu w’agatangaza ndetse impano ye ari kimwe mu bintu bikomeye azibukirwaho.
Uyu mukinnyi wa filime yari amaze igihe kinini azwi mu bikorwa by’uvugizi bwo kwita ku nyamanswa, mu myaka irenga 34. Yakoranye kandi na Dian Fossey wamamaye mu Rwanda nk’Umunyamerika wagize uruhare rukomeye ngo ingagi zo mu misozi miremire zitazimira.
We na Fossey n’ubundi bakoranye mu bikorwa nk’ibi.
Curtis wakundanaga na Holliman, yagaragaje ko kimwe mu bihe byashimishije mugenzi we ari ibyo yagiriye mu birunga ubwo yazaga mu Rwanda.
Ati “Holliman yavuze ko ibihe byamuteye ishema mu buzima bwe, ari ibyo yagiriye mu Birunga ari kumwe na Dian Fossey, mu bukangurambaga bwo kubungabunga ingagi uyu mugore yitagaho.’’
Earl Holliman yamamaye muri filime zirimo “Handsome”, “The Rainmaker”, “Giant”, “Forbidden Planet”, “The Twilight Zone” , “Broken Lance”, “The Bridges at Toko-Ri”, “Gunfight at the O.K. Corral”, “Don’t Go Near the Water”, “Last Train from Gun Hill”, “The Sons of Katie Elder”, “Sharky’s Machine” n’izindi.
Mu 1977 yahawe inyenyeri ya ‘Hollywood Walk of Fame’ ndetse yatwaye ibihembo birimo icya Golden Globe.
Holliman yabonye izuba ku wa 11 Nzeri 1928. Yakuriye muri Oil City, ku myaka 15 yinjiye mu gisirikare cya Amerika ubwo intambara ya kabiri y’isi yari iri kuba nyuma yaje kuvanwamo, nyuma yo kumenya ko atujuje imyaka kugira ngo abanze yige azasubiremo arangije amashuri yisumbuye.
Nyuma yagiye mu Mujyi wa Los Angeles, aho yitorezaga ibijyanye no gukina filime muri Pasadena Playhouse na University of California.
Yaje guhura na Paul Nathan watunganyaga filime wamufashije kugaragara muri filime ya mbere yiswe “Scared Stiff” yagiye hanze mu 1953. Icyo gihe yari afite imyaka 25 y’amavuko.
Holliman ntabwo yakunze kugaragaza ibyiyumviro bye mu rukundo kugeza ubwo yitabaga Imana, bikamenyekana ko yabanaga n’umugabo mugenzi we, Craig Curtis, ari nawe wabitangaje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!