00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine yagabye ibitero bya drones i Moscow

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 September 2024 saa 11:10
Yasuwe :

Ukraine yongeye kugaba ibitero simusiga mu Burusiya yifashishije indege zitagira Abapilote (drones) ndetse ibisigazwa by’imwe muri izo ndege byaje kugwa ku nyubako ifatwa n’inkongi y’umuriro, umugore umwe wari uyituyemo yitaba Imana.

Ukraine imaze iminsi igaba ibitero mu Burusiya imbere, uretse ko ubwirinzi bw’icyo gihugu bubasha guhangana n’ibitero bya drones na misile bitaragera ku butaka.

Icyakora mu ijoro ryakeye ibintu byahinduye isura, kuko Ukraine yohereje drones zirenga 70 mu Burusiya, nyinshi zigakumirwa zikinjira mu kirere cy’icyo gihugu icyakora izigera kuri 15 zikagera hafi y’Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Moscow.

Mu gihe u Burusiya bwakoreshaga ubwirinzi bwabwo mu guhanura izo drones, ibisigazwa by’imwe muri drones zari zarashwe byaje kugwa hejuru y’inyubako ituwemo, bituma ifatwa nk’inkongi y’umuriro ndetse umugore umwe ahasiga ubuzima.

Kugeza ubu hategerejwe uburyo u Burusiya buri busubize kuri iki gitero cyane cyane ko bwakunze kuburira Ukraine, buyibwira ko kurasa mu Burusiya imbere ahatari kubera intambara bishobora kuzayigiraho ingaruka mbi cyane.

Drones za Ukraine zahitanye umugore umwe i Moscow

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .