Mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ya Iran kuri uyu wa 29 Mutarama 2023, yavuze ko izi drones uko zari eshatu imwe yarashwe n’ingabo z’igisirikare cy’iki gihugu zirwanira mu kirere mu gihe izindi ebyiri zaguye mu mutego w’izi ngabo na zo zirasenywa.
Yakomeje iti “Ku bw’amahirwe iki gitero kitageze ku ntego yacyo nta muntu cyahitanye nubwo cyangirije bike birimo igisenge cy’inyubako.”
Amashusho yagaragajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye muri Iran yagaragazaga urusaku ndetse n’imirabyo byaberaga kuri uru ruganda bikekwa ko ari urukora imbunda, ndetse akagaragaza imodoka zije kuzimya uwo muriro ziri hanze yarwo.
Muri Nyakanga 2022 Iran yatangaje ko yataye muri yombi itsinda ry’abasirikare b’Aba- Kurdes bakorera Israel bari bapanze gusenya uru ruganda rukora intwaro rwo muri uyu mujyi wa Isfahan.
Iran yatangaje ibyo mu gihe yo na Israel batavugaga rumwe kuko ubutegetsi bwa Jerusalem bwashinjaga ubw’i Tehran gucura ibitwaro bya kirimbuzi mu gihe Iran ibihakana yivuye inyuma.
Itangazo rikomeza rivuga ko “Iki gitero kitakomye mu nkokora umugambi wacu ndetse iyo migambi y’ubuhumyi itazigera na rimwe ihungabanya iterambere ry’igihugu.”
Mu myaka ishize Iran yahuye n’ibibazo by’ibitero nk’ibi cyane cyane byari bigambiriye gusenya inganda z’igisirikare cyayo zirimo n’izikora imbunda n’izitunganya ingufu za nucléaire.
Mu 2021 iki gihugu cyashinje Israel gusenya uruganda rutunganya ingufu za nucléaire nayo irahirira kuzihorera mu gitero yagabye.
Ingingo y’intwaro za kirimbuzi kuri Iran, ihangayikishije bikomeye abo mu burengerazuba bw’Isi ku buryo iki gihugu kidasiba guhabwa ibihano kubera impungenge baba bifite n’ubwo Iran yo idahwema kuvuga ko ibeshyerwa ahubwo bitiranya kubaka igisirikare cy’umwuga n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Israel buri gihe ikunze kugaba ibitero bya gisirikare mu buryo bw’ibanga kuri Iran kubera ko amasezerano Iran yagombaga kugirana n’ibihugu bikomeye mu Isi ku bijyanye no kugabanya ibitwaro bya kirimbuzi atagenze neza.
Ni amasezerano yagombaga guhuza Iran n’ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku buryo buhoraho birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya, u Bufaransa, u Bushinwa wongeyeho n’u Budage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!